Ku cyumweru tariki ya 15 Ukuboza 2019, i Masaka ku itorero rya ADEPR habereye igitaramo bise Toudah concert cyari kigamije gushimira Imana imirimo yayo yabakoreye kuva umwaka wa 2019 watangira kugeza ugeze ku musozo. Iki gitaramo cyitabiriwe cyane dore ko urusengero rwari rwuzuye , abandi bari hanze babuze aho bicara.
Ku ruhande rw’imitegurire ntacyo wagaya uretse akabazo kibyuma kajemo gatwara byibuze iminota nk’icumi bari kubitunganya. Mukiganiro umuyobozi wa korali Itabaza bwana Hakizimana Janvier yagiranye n’isezerano .com yavuze ko Korari Itabaza yatangijwe n’abantu batandatu icyo gihe bari abanyeshuri mu mwaka 1990 mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 .
Bakaba baragize icyo gitekerezo mu rwego rwokugirango bishyire hamwe babashe kuvuga ubutumwa bwiza ariko batari korari. Mu mwaka wa 2009 bamaze kwaguka nibwo bahinduriwe izina bitwa Korari Itabaza ,kubusabe bw’umudugudu batangira gukora nka korari batangira ari abantu 30.
Iyi korari Ba Itabaza uyu mwaka wa 2019 bafite abaririmbyi basanga 75, iyi korari ikaba igizwe n’urubyiruko ndetse n’ababyeyi .
Bwana Hakizimana akaba yakomeje agira ati: twishimira ibikorwa dukora , kuko habaho gufashanya hagati yacu , ndetse tukareba n’abandi bababaye tukabafasha bo hanze yacu . kandi dufasha n’ abandi kubaka inzu ziba zarasenyutse.
Yakomeje avuga ko impamvu yatumye bitwa korari Itabaza , akenshi mu myaka yashize ko kubona umunyeshuri ukijijwe byabaga ari ibintu bigoye cyane ko abakubonaga babonaga ko uri injiji .
Muri iki gitaramo ntabwo bagaburiwe gusa ibivuye mu ndirimbo , ahubwo na Pasiteri Celestin Munyanziza nawe yatanze ijambo . Cyane agaruka kubuzima bwe avuga amateka ye cyane ko yanyuze muri byinshi byagoye ubuzima bwe , ariko akaba ashima Imana ko igumye kumurinda , kandi akaba ashikamye ashima Imana imirimo myiza ikora.
Korali ba Itabaza , yafatanyije n’ abaririmbyi batandukanye nka Danny Mutabazi uzwi cyane mu ndirimbo Karuvari tukaba tutatinya kwemeza ko muri iyi minsi akunzwe cyane mu ijwi rye ritsindagiye , korari Jehovah Tsiken, korari Jevoha shammah ndetse na Beulah, Ezobu worship team zose zibarizwa kuri uyu mudugudu wa Masaka .
AMAFOTO:
Korali Beulah yashimishije abitabiriye.
Korali Shammah Tsidkemu
Umushumba wigishije ijambo Pasiteri Celestin.
Korari Itabaza mu myambaro myiza cyane
Umuyobozi wa Korali Itabaza hamwe n’umugore we.
Umuhanzi Danny Mutabazi
Umwe mubatangije korali Itabaza