Home Mu Mahanga Ibikorwa bya Trump ntacyo “byadufasha cyangwa ngo bidukize”- Musenyeri Michael Curry

Ibikorwa bya Trump ntacyo “byadufasha cyangwa ngo bidukize”- Musenyeri Michael Curry

by KATABARWA Gilbert
0 comment

Donald Trump arashinjwa gukoresha uruzinduko mu rusengero rwangijwe mu myigaragambyo ya George Floyd nk’ifoto igamije “intego za politiki y’amashyaka”, ariko abakristu bamwe baramwunganiye.

Itorero ry’Abepiskopi rya St John, hafi ya White House i Washington DC, ryashyizwe mu majwi mu myigaragambyo yamaganaga urupfu rwa Floyd mu ijoro ryo ku cyumweru.

Ibiro by’iyo paruwasi nabyo byaratwitswe.

Ku wa mbere tariki 1 Kamena 2020, Trump yagiye ku rusengero ahagarara hanze afashe Bibiliya nyuma yo gutambutsa ijambo muri White House aho yateraga ubwoba ko azohereza igisirikare kugira ngo bahoshe imidugararo ikabije kubera urupfu rwa Floyd.

Umuyobozi w’itorero ry’Abepiskopi muri Amerika, Musenyeri Michael Curry, yavuze ko ibikorwa bya Trump ntacyo byabafasha cyangwa ngo bibakize”.

Ku mugoroba wa tariki 1 Kamena 2020, Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika yahagaze imbere y’Itorero ry’Abepiskopi Mutagatifu Yohani, azamura Bibiliya, maze yifata amafoto.

Mu kubikora, yakoresheje inyubako y’itorero na Bibiliya Yera mu rwego rwa politiki y’ishyaka.

Iyi nkuru dukesha Christian today ikomeza ivuga ko “Ibi Trump yabikoze mu gihe cy’ububabare bukabije mu gihugu ayobora, kandi ibyo bikorwa ngo byababaje abanyamerika benshi ngo kuko ntacyo byabafashije cyangwa ngo bibakize.

Bibiliya Perezida yafashe, n’itorero yahagaze imbere, byerekana indangagaciro z’urukundo, ubutabera, impuhwe, n’inzira yo gukiza imibabaro y’abaturage ba Leta zunze Ubumwe z’Amerika ayobora.

Abayoboke b’itorero rya St John bakomeje bavuga bati”Dukeneye ko Perezida wacu, ndetse n’abari ku butegetsi bose, kugira ngo babe abayobozi b’imyitwarire idufasha kuba abaturage n’igihugu gifite indangagaciro.

Bakomeza bagira bati “Ku bwa George Floyd, abantu bose barababaye cyane, kandi ku bwacu twese, dukeneye abayobozi badufasha kuba” igihugu kimwe, munsi y’Imana, gifite umudendezo n’ubutabera kuri bose. ”

Umwepiskopi wa Washington, Rt Rev Mariann Budde, yavuze ko “yarakajwe” n’uruzinduko rwa Trump, avuga ko rwerekanye ko adaha agaciro mu rusengero nk’ahantu hera hagomba gukoreshwa mu bikorwa byera”.

Rt Rev Mariann yatangarije ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika ati: “Yafashe ibimenyetso byera biranga umuco gakondo w’itorero ry’Imana maze ahagarara imbere y’urusengero ategereje kwishimira kubyifotorezaho.”

Rev Mariann akomeza agira ati “Nta kindi nashoboraga gukora uretse kuvuga nabi.”

Abandi ariko bashimiye Trump kuba yarasuye iryo torero, muri bo hakaba harimo umuyobozi mukuru wa Samaritan’s Purse witwa Franklin Graham.

Donald Trump Nyuma y’ijambo rye yavuye mu busitani bwa Rose nyuma ya saa sita, anyura muri parike ya Lafayette yerekeza mu rusengero rw’Abepisikopi rwitiriwe Mutagatifu Yohani rwangiritse kandi rukanatwikwa igice kimwe ari n’ijoro.”

Yatunguye abamukurikira babona afashe Bibiliya imbere y’itorero.

Dr Robert Jeffress, Umushumba mukuru w’Itorero Baptist Megachurch riherereye muri Dallas, yagize ati: “Imana ishimwe ku bwa Perezida nka @realDonaldTrump ugamije kurinda igihugu cyacu gikomeye abashaka n’abagerageza kugisenya.

Nkuko Bibiliya ibivuga, ‘Icyaha ni ukutubahiriza amategeko ‘(1Yohana 3: 4). ”

 

You may also like

Leave a Comment