Home Ubuzima Ibimenyetso 5 bikwiye kuguhangayikisha mu gihe ubabara mu nda

Ibimenyetso 5 bikwiye kuguhangayikisha mu gihe ubabara mu nda

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Kubabara mu nda bishobora guterwa n’ibintu bitandukanye.Ariko rimwe na rimwe ushobora kuribwa mu nda bikabije kuburyo ushobora guhangayika.Niba ubabara mu nda nyuma yo kurya cyane,ibyo ntibihangayikishije kuko birasanzwe.

Urubuga rwa passeportsante ruvuga ko bishoboka ko ububabare bwo mu nda bwagutungura bugahinduka ikimenyetso cy’indwara runaka,cyangwa ububabare bukwiye kwitabwaho n’abaganga,rukanatanga ibimenyetso bitanu byakumenyesha ko ukomerewe n’ububabare bwo mu nda.

  1. Igihe wumva ubabara mu nda bigaherekezwa no kuruka,ukanagira n’umuriro

Niba ubabara mu nda ,ukumva ufite n’umuriro,bikagerekaho no kuruka ,iki aba ari igihe cyo kujya kwa muganga.Muganga niwe ushobora kumenya ubwoko bw’indwara urwaye akanayishakira umuti.Mu gihe ubisuzuguye hashobora kuvamo indwara zigukomereye zishobora no gutuma ubuzima bwawe bujya mu kaga gakomeye.

2.Igihe ubabara mu nda bikajyana no gutakaza ibiro

Gutakaza ibiro kuburyo budasobanutse aba ari ikibazo,iyo biherekejwe no kubabara mu nda ,ntugatinde kujya kwa muganga.Gutakaza ibiro byihuse bishobora kuba ikimenyetso cy’indwara ya Diyabete,indwara y’umutima,cyangwa indwara yo mu buhumekero.

3.Niba ububabare bugufata mu gihe urya

Bishoboka ko ujya ubabara nyuma y’amasaha make umaze kurya maze warya cyangwa ukanywa bukagenda.Muri icyo gihe ,uba urwaye igifu.Gusa ibyo bimenyetso bishobora no guherekezwa no kuruka.Mu byukuri ntukihererane ubu burwayi ahubwo jya kwa muganga.

4.Niba kubabara mu nda kwawe guherekejwe no gutinda kw’imihango

Niba imihango yawe yaratinze,kandi ukaba wumva ufite ububabare mu nda ,si ukwihutira kujya kwa muganga gusa ahubwo ugomba gushyirwa mu bitaro.Kuko bishoboka ko uba utwite ariko ukaba waba uri gutwitira inyuma y’umura.Ariko ububabare nkubwo butangira nko mu byumweru bibiri cyanwa bitatu nyuma y’imibonano.

5.Iyo uribwa cyane mu nda  mu gihe cy’imihango

Kubabara mu gihe cy’imihango ntago bihangayikishije,ariko niba imihango ikubabaza cyane,ntago ugomba kubyirengagiza kuko ushobora kuba urwaye indwara yitwa endometriose.Abarwayi bayifite bashobara kugira imihango ibababaza cyane ,bakanagira ububabare mu mibonanano mpuzabitsina.

Ni byiza iyo indwara iyo ariyo yose ivuwe hakiri kare itarakomera cyane,kuko iyo utagiye kwa muganga hakiri kare bishobora kuvamo uburwayi bukomeye bwanakuviramo no kubura ubuzima bwawe.

 

 

You may also like

Leave a Comment