Home Ubuzima Ibyago 4 bishobora kukugwirira igihe wariye inyama nyinshi(soma birambuye)

Ibyago 4 bishobora kukugwirira igihe wariye inyama nyinshi(soma birambuye)

by Uwera Ritha Shonah
0 comment

Abantu benshi bakunda kuba barya inyama kenshi cyane gashoboka, nyamara ntibaziko kurya  inyama nyinshi bishobora kugira bimwe byangiza mubuzima bwabo.

Nkuko tubikesha urubuga rwa Reader’s Digest rutubwira ko hari ibintu bitandukunye bishobora kukubaho kandi bikakugiraho ingaruka mbi igihe wariye inyama nyinshi.

1.Kugira ibitotsi cyane

Intungamubiri zikenerwa kenshi mu mubiri, gusa biba byiza iyo utarengeje urugero rw’izo wakabaye ufata, rero ushobora gutangazwa nuko ugira ibitotsi burikanya bitewe no kurya inyama nyinshi. Ibi bishobora kutakubaho ako kanya ukimara kuzirya gusa uko uzirya kenshi niko bigenda byangiza ubwonko bwawe bityo bukarushaho kunanirwa.

Passerrello umuhanga mu byerekeye imirire yavuzeko byaba byiza inyama zitagizwe ikiribwa cya buri munsi ahubwo zikaribwa gake gashoboka kuko bitagenze gutyo ubwonko bw’umuntu bwageraho bukananirwa cyane.

  1. Byangiza uruhu n’umusatsi wawe

Mugihe wirinze kurya inyama nyinshi, hari amahirwe menshi uba uri guha izindi ntungamubiri kuba zagira icyo zigufasha. Vitamin C iboneka kenshi cyane mu nyama ariko bikaba byiza iyo umenye urugero rw’inyama ugomba gufata, rero iyo urya inyama cyane bishobara kwangiza uruhu n’umusatsi wawe.

Vitamin C igira akamaro kanini ku ruhu,umusatsi,inzara,amagufa nibindi byinshi, iriko iyo yiganje cyane mu mubiri wawe bishobora gutuma habaho impinduka itari nziza.Umuhanga Jenna Braddock mu by’intungamubiri,yavuzeko kurya inyama nyinshi bitera ikibazo cyo gupfuka umusatsi cyane kandi ugasanga n’uruhu rugenda rusaza imburagihe.

  1. Bishobora kuba impamvu yo kurwaragurika

Vitamin C ntago uzayisanga ku ruhu rwawe gusa, kuko hari ni zindi ngingo ibonekamo. Ushobora guhora wumva ufite imbeho, ukumva umubiri unaniwe nyamara twabonyeko inyama nyinshi zitera umunaniro.Gusa biba byiza ko mu kimbo cyo kurya inyama cyane ahubwo wajya ufata imbuto kenshi gashoboka kuko nazo zikungahaye kuri vitamin C, kandi nanone uyisanga no mu mboga zigiye zitandukanye.

  1. Bishobora gutuma wituma bigoranye(constipation)

Ntago inyama zigira intungamubiri zose ,urugero nk’ubutare nkuko wazisanga mu mbuto no muboga . Constipation nicyo kimenyetso cyambere kigaragaza ko nta butare cyangwa se fiber mu rurimi rw’icyongereza ufite mu mubiri.

Umuhanga Braddock yakomeje avuga ko biba byiza gukomeza urya imbuto kurusha uko wafata inyama nyinshi kuko inyama ni kimwe mubitera constipation. Rero mu mbuto no mu mboga niho wasanga iyo ntumgamubiri y’ubutare.

Inyama ni kiribwa gikundwa n’abantu benshi ku buryo kubwira abantu ko zifite icyo zangiza mu mubiri wa muntu biragora ko yabyumva bimwiroheye, nyamara kurya inyama byakamenyero bikagera nubwo urya nyinshi sibyiza.

 

 

 

 

 

You may also like

Leave a Comment