Muganwa Assumpta uzwi mu muziki nka [Satura] ariko muri iki gihe akaba ari mu gikorwa akora buri munsi kizwi ku izina rya “Positive Thinking” . Akaba ari igikorwa akora kugirango afashe abantu kugira imitekerereze myiza ndetse no gukora ibintu byiza .
Mu kiganiro na Isezerano.com yavuze ko yateguye iki gikorwa cya “Positive Thinking “agamije kuzamura imitekerereze myiza y’abantu , kuko ari umuhamagaro Imana yamushizemo. Impamvu bakunda kuvuga “Positive Thinking” , niko mu Kinyarwanda ari ukugenekereza , ariko mucyongereza uhita ubyumva .
Yagize ati “ Buri wese Imana yamuhaye impano y’agaciro ngo ayikoreshe mu nyungu zayo n’abantu bayo ,dufite ubushobozi bwo gukoresha imitekerereze yacu , kuyikoresha nabi cyangwa neza .
Kuko kanaka yakugiriye nabi hakaza muri wowe igitekererezo ngo nanjye nzagenda nihorere kuko yangiriye nabi , hoya . Imitekerereze myiza igutegeka gukora ikintu cyiza .
Ukwiye kubyaza umusarura ikintu kibi , ukagihindura ikintu cyiza , ugomba gusasira igitekerezo kibi, kikavamo ineza . Muganwa yakomeje avuga ko mu gihe ugiriwe nabi , hita ushaka icyo ukuramo ubyige nk’isomo , ariko uvuge neza , umwiture ineza , niyo mitekerereze myiza ikwiye kuturanga nk’abantu .
Yakomeje atangaza ko yatangiye ibi bintu ababaye , ariko aravuga ati uyu mubabaro ngomba kuwumbyaza umusaruro , ntabwo umusaruro ari muke kuko agenda abona abo byafashije bagiye bamwandikira ko Positive Thinking akora yatumye bagira imitekerereze myiza .
Munseko ye Ati “Icara utekane ntabwo uyoboye isi , n’ubwo ufite uwo mutima wogukora byinshi , icyo ushoboye gikore kuko ufite ubushobozi.
Uyu muhanzikazi kandi ufite ubumenyi mu gutegura imishinga no gutanga ubujyanama bijyanye na kwihangira imirimo . Akaba afasha urubyiruko kuba bakwihangira akazi , bakavamo abantu bakomeye kandi bafite icyo bimariye ndetse bakubaka n’igihugu cyabo .
Muganwa umaze imyaka irenga 5 mu muziki uhimbaza Imana amaze gusohora indirimbo icyenda zirimo “Satura Ijuru” yanamwitiriwe, “Till I die”, “Tumusinze” iri mu rurimi rw’Ikigande n’izindi ziri kuri album agiye kumurika.