Home Ibitaramo Icyatumye mpitamo umuhanzi Jado Sinza ni uko agira imvamutima mu kuririmba kwe no kuramya-Umuhanzi Hakizimana Jean Claude(soma birambuye)

Icyatumye mpitamo umuhanzi Jado Sinza ni uko agira imvamutima mu kuririmba kwe no kuramya-Umuhanzi Hakizimana Jean Claude(soma birambuye)

by Divine Mbabazi
1 comment

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Hakizimana Jean Claude  avuga ko icyatumye ahitamo kuzakorana konseri ye n’umuhanzi mugenzi we Jado Sinza ari uko agira imvamutima mu kuririmbira Imana kwe.

Ibi umuhanzi Hakizimana Jean Claude abitangaje kuri uyu wa mbere taliki ya 25 Gashyantare 2019,ni mu gihe ari kwitegura ino konseri azakorera mu rusengero rw’ ADEPR Rugarama i Nyamirambo.

Aganira n’umunyamakuru w’Isezerano.com ,umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Hakizimana Jean Claude yavuze icyo kuramya no guhimbaza Imana bivuze mu buzima bwe ,maze anakomoza kucyatumye ahitamo umuhanzi Jado Sinza mu gitaramo yenda kuzakora ukwezi gutaha.

Yagize ati : “kuramya no guhimbaza Imana bivuze ikintu gikomeye kuri njye kuko mubyo Imana yandemeye icyo kirimo,rero Imana ntiyakwiramya cyangwa ngo yihimbaze”.

“Impamvu nahisemo kuzafatanya n’umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Jado Sinza ni uko iyo aririmbira Imana,aramya anahimbaza agaragaza imvamutima ze “.

Umuhanzi Hakizimana Jean Claude yatangiye ubuhanzi bwe mu mwaka wa 2015,ubu akaba amaze kugira indirimbo zitandukanye zihimbaza Imana zirimo nka Unyifatire,Tuzabayo n’izindi.

 

 

You may also like

1 comment

directory August 18, 2019 - 9:19 am

I just want to tell you that I am just newbie to blogs and certainly loved you’re web site. Almost certainly I’m likely to bookmark your blog . You amazingly have perfect articles. With thanks for sharing your web page.

Reply

Leave a Comment