Home Inyigisho Icyo abakirisito b’iki gihe bakwiye kwigira k’umudiyakoni Sitephano wishwe azira Kirisito(Soma birambuye)

Icyo abakirisito b’iki gihe bakwiye kwigira k’umudiyakoni Sitephano wishwe azira Kirisito(Soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Sitephano ari mu badiyakoni barindwi bambere babayeho,bitewe nuko abemera Yesu Kirisito biyongeraga cyane umunsi kuwundi bigatuma intumwa zidakora akazi kazo ko kubwiriza ubutumwa neza,kuko babaga bari gufasha abantu gusangira ibyabo no kumanyagura umitsima(Iby 2 :45).Ibyo bituma hatorwa abadiyakoni barindwi barimo na Sitefano kugirango bazajye bakora uwo murimo.

Sitephano yari umwe mu badiyakoni bari buzuye umwuka wera,akanavuga ashize amanga,abantu bose baramukundaga kuburyo n’abayuda bageze aho bakabura icyo bavuga ku bimenyetso yatangaga,bituma bamushinja ibinyoma bamujyana mu rukiko.

Uyu mudiyakoni nta bwoba imbere y’abacamanza,umwuka wera Yesu yari yarasezeranije abigishwa be ko azabana nabo (Matayo 10 :19),amuha kuvuga ashize amanga,aho yibukije abayuda b’imitima yinangiye ko iteka barwanya umwuka wera kandi ko uko  ba sekuruza babo bakoraga ko nabo ariko bakora.

Ati :”ni nde mu bahanuzi ba sekuruza banyu  batarenganije ?Bishe abavuze ibyo kuza kwa wa mukiranutsi bitari byaba none namwe mwaramugambaniye muramwica,kandi ari mwe mwahawe amategeko n’abamalayika ntimwayitondera”(Ibyak :7 :52).

Sitephano amaze guhamya ibyo bazabiranywa n’uburakari bamuhekenyera amenyo,ariko ararama atumbira mu ijuru  abona ubwiza bw’Imana na yesu ahagaze iburyo bw’Imana

Aravuga ati :”dore mbonye ijuru rikingutse ,n’umwana w’umuntu ahagaze iburyo bw’Imana”.

Ibi byatumye bamugwira baramukurubana,bamwicisha amabuye.Bakimutera amabuye arambaza aravuga ati Mwami akira umwuka wanjye.Avuga ijwi rirenga ati “Mwami ntubabareho icyaha”.

Igihe bamujyanaga kumwica yari yuzuye ibyishimo by’uko ateye ikirenge mu cy’umwami we,amabuye bamuteraga byatumye agera ku kigero cyo kubona icyubahiro cy’Imana na Kirisito.Sitephano ntiyigeze arakarira abamwicaga  ahubwo yavuze ijwi rirenga ati mwami ntubabareho icyaha.

Sitephano ni urugero rwiza umukirisito w’ukuri akwiye kwigiraho gukunda Yesu na bagenzi be kabone naho baba bakwanga, nkuko umwami yesu abivuga ati “mukunde ababanga”.

Amaraso ya Sitephano,urupfu rwe kubwo gukunda umwami we Yesu byamukinguriye ijuru areba icyubahiro cy’Imana.Gukiranuka kwe no gukunda bagenzi be byatumye abababarira kabone nubwo bari bamugiriye nabi.

 

You may also like

Leave a Comment