Home Inyigisho Icyo Imana yangeneye ni ukuyiramya no kuyihimbaza-Umuhanzikazi Liza Kamikazi(soma birambuye)

Icyo Imana yangeneye ni ukuyiramya no kuyihimbaza-Umuhanzikazi Liza Kamikazi(soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Umuhanzikazi Umuhire Solange wamenyekanye ku izina rya Liza Kamikazi yatanze ubuhamya bukomeye bw’uburyo yavuye mu muziki wa Sekira(Secular) akinjira mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana maze anatanga n’impuguro ku rubyiruko.

Ibi yabitangaje kuri iki cyumweru taliki ya 12 Gicurasi nyuma y’igitaramo yari yitabiriye  cyakoreshejwe na Kingdom of God Ministries cyabereye mu ihema rya Camp Kigali,aho yariririmbye akoresheje ijwi rye ryiza mu kuramya no guhimbaza Imana.

Aganira n’ikinyamakuru Isezerano.com ,umuhanzikazi Liza Kamikazi yatangaje ubuhamya bwe bw’uburyo yavuye mu muziki w’indirimbo zisanzwe maze akinjira mu kuririmba indirimbo zihimbaza Imana.

Yagize ati :”Ni ubuhamya burebure,byamfashe nk’imyaka ine kugirango mvuge ngo muzika yanjye Mana ndayikweguriye nzajya nkora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.Sinari umuntu wegereye Imana cyane ariko nari nzi Imana,narasengaga nkanayiragiza ibyo nkora.Igihe nakoraga muzika ya Secular nabaga nifuza ko Imana yamfasha nkagarurira abantu ibyiringiro,maze nkaririmba indirimbo z’urukundo n’izihumuriza abantu cyane cyane izo kwibuka”.

“Numvaga nshaka ko indirimbo zanjye zisana imitima y’abantu , nageze ahantu numva nshaka gukora icyo Imana yangeneye gukora,nifuza kucyimenya,ndasenga nsoma bibiliya nza gusanga Imana icyo yangeneye ari ukuyiramya no kuyihimbaza.Mu mwaka wa 2016 nibwo nasobanukiwe ko njyewe umwana w’umuntu nta kintu na kimwe mfite cyabasha  gusana imitima ishenjaguritse maze bituma nshobora gufata muzika yanjye nkayiha Imana maze ikankoresha”.

Uyu muhanzikazi Liza Kamikazi unafite izina ritoroshye mu ndirimbo za Secular mu rwego rw’isi kubera igihembo yahawe  na UN Women Africa abikesha indirimbo ye yise ‘Isange’ yakoze mu rwego rwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore ,yanatanze impuguro ku rubyiruko arubwira ko iki ari igihe cyiza cyo kumenya Imana.

Ati :”byaba ari igihombo gikomeye kuba wava kuri ino si cyane cyane ko nta muntu wamenya igihe azayiviramo,ukagenda ugahura n’Imana yawe  ugasanga utarigeze ukora icyo yakuremeye.Umuntu wese w’urubyiruko rero namubwira ngo  niba uri urubyiruko uyu munsi ni igihe cyiza cyane cyo kumenya umugambi w’Imana ifite ku buzima bwawe”.

Liza Kamikazi ni umuhanzi uzwi na benshi mu ndirimbo z’urukundo n’iz’ubuzima busanzwe nka Rahira yakoranye na The Ben ,Nkiri muto n’izindi ,ariko ubu akaba ari mu muhamagaro wo kuramya no guhimbaza Imana aho amaze gusohora indirimbo nka “Ndaje Data” n’”indirimbo nshya”.

Liza Kamikazi  afite umugabo w’umunyamuziki ukomeye uzi gukoresha ibyuma bya muzika bitandukanye.  Mu mwaka wa 2016 Kamikazi nibwo yabatijwe mu mazi menshi,akaba asengera mu itorero rya New life Bible Church.

Uyu uhagaze ni umugabo wa Liza Kamikazi Bwana David Wald

 

 

You may also like

Leave a Comment