Home Indirimbo Icyo tuba dushaka cyane ni uko indirimbo twaririmbye zihumuriza abantu-Korali Shekinah(soma birambuye)

Icyo tuba dushaka cyane ni uko indirimbo twaririmbye zihumuriza abantu-Korali Shekinah(soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Korali Shekinah yo mu itorero rya ADEPR Rwimbogo ho mu karere ka Kicukiro yatangaje ko icyo iba ishaka ari uko indirimbo zayo iririmba zihumuriza imitima y’abantu.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa kabiri taliki ya 10 Nzeri 2019,akaba kandi iyi Korali imaze iminsi mike ishyize hanze umuzingo w’indirimbo 10 ziramya zikanahimbaza Imana mu rwego rwo kugirango ivugabutumwa rigere ku bantu benshi.

Aganira n’Isezerano.com ,Bwana Nyetera umuyobozi wa Korali Shekinah yavuze ko umumaro munini baba bifuza mu nd      irimbo baririmba ari uko amagambo ari muri zo agera ku bantu akabafasha.

Yagize ati:”Icyo tuba dushaka cyane ni uko indirimbo twaririmbye zihumuriza imitima y’abantu kuko aribo turirimbira ubutumwa bwiza bw’Imana.Umumaro munini urimo ni uko amagambo turirimba afasha abantu,akaba ari nayo mpamvu tuba twarafashe intego yo kujya dukora ibitaramo hirya no hino mu rwego rwo kugirango izo ndirimbo zigere ku bantu.

Uyu muyobozi wa Korali Shekinah yakomeje avuga ko muri iyi minsi icyo bagiye  kwibandaho cyane ari uburyo bw’imiririmbire iteye imbere kurushaho bityo bigatuma bategura abaririmbyi n’indirimbo.

Ati:” ubu turi gukora ivugabutumwa hagati muri twe aho tumaze iminsi dukora ibikorwa byo gufashanya harimo no guhemba ababyeyi babyaye ariko tukaba turi kwitegura ivugabutumwa tuzakorera muri paruwase ya Rutare”.

“Ikigiye kwibandwaho muri iyi minsi ni uko tugiye kwita ku buryo bw’imiririmbire ,abaririmbyi bagategurwa cyane kurusha ,hagategurwa n’indirimbo .Nidutangira icyo cyiciro tuzajya tunasohoka(sortie) bidufashe mu myitegurire”.

Korali Shekinah yatangiye umurimo w’uburirimbi ari korali igizwe n’ababyeyi ariko ubu ikaba ari Korali  irimo ingeri zose ,ikaba igizwe n’abaririmbyi bagera kuri 70.Shekinah ikaba izwi cyane mu bikorwa byo gufasha abandi cyane cyane abatishoboye.

You may also like

Leave a Comment