Home Amakuru y'ibanze Igice cya 3: isomo ry’ubuyobozi twigira ku buzima bwa Mose

Igice cya 3: isomo ry’ubuyobozi twigira ku buzima bwa Mose

by Ali Gilbert Dunia
0 comment
  1. UMURIMO W’UMUYOBOZI

Ni izihe kamere nziza Mose yari afite nk’umuyobozi kandi twe zatumarina iki uyu munsi?

  1. Mose yayoboranye gushira amanga

Imigani 28:1 Gushira amanga  ni kamere yingenzi ku bayobozi. Umukiranutse ashima amanga nk’intare. Na Mose rero yagaragaje gushira amanga  kudasanzwe.CS Lewis yaravuze ngo “ gushira amanga ntabwo ari ikintu cy’ingenzi gusa, ahubwo ni uburyo bwa buri kintu cyose iyo kigeragezwa. Ibi bivuze ko gushira amanga bikenewe kuri buri ntabwe yo gukura.

Gushira amanga ntabwo ari ukuba udafite ubwoba ahubwo ni ubutsinzi no kwiyemeza muri mu byakabaye bigutera ubwoba, tukamenya ko Imana irimo gukorera mu ruhande rwacu.

Mose yagaragaje gushira amanga kudasanzwe imbere ya Farawo. Yagendanye gushira amanga agahagarara Imbere ya farawo amusaba kurekura abisirayeli ngo bagenda. Ibi byatumye Imana iteza Egiputa ibyago 10.

KUVA 14:13-14 iyo intambara zihagurutse, igihe ibihe bigoye cyane umuyobozi agomba kubwira abantu ati “ntimugire ubwoba” agomba kwihangana agashira amanga mu gihe cy’akaga. Ibi nibyo Mose yakoze. Iyo umuyobozi agize ubwoba buramanuka bukikuba inshuro nyinshi mubo ayoboye. Iyo umuyobozi ahiye ubwoba atsindwa urugamba. Umuyobozi agomba gushikama agashira ubwoba.

Kuva 14: 21-22 Mose yahawe ukwizera kugirango agabanyemo inyanja itukura kabiri. Yazamuye inkoni ye inyanja irigabanya . Dukeneye gushira amanga kugirango dutsinde umwanzi. Nubundi yamaze gutsindwa ariko tugomba kubyizera tukabihagararamo.

Gushira amanga kwa Mose nanone tukumenya mu gihe yahanganaga no kunegurwa. Yahinyujwe inshuro nyinshi (KUBARA12 ahinyuzwa na Miriyamu na Aroni, KUBARA16 ahinyuzwa na Kora na bagenzi be), ariko ntiyacika intege.

Mu buyobozi uzabonako igihe ukeneye gushira amanga cyane atari igihe uzaba uhuye n intambara zohanze y’itorero ahubwo ni gihe uzahura nizindani mu rusengero.

 

  1. Mose yayoboranye impuhwe

Mose yari umugabo ufitiye urukundo nimpuhwe abantu Imana yamuhaye kuyobora. Ibi natwe tugomba kubigira. Ntabwo tugomba kubayobora tutabiyegereza, tugomba kubegera tukabakunda, tukabasengera, tukabiyumvamo, tukabagirira impuhwe.

Kuva 32:10-14 Mose yingingiye abisirayeli. Imana yari igiye kubarimbura kubera ibyaha byabo, ariko Mose arabavugira. Yakundaga abisirayeli kuruta uko yakunda kugira igitekerezo cyo kugira izina rwogeye. Yari umugabo ufite impuhwe zidasanzwe.

Zaburi 78: 70-72 Imana irashaka ko tuba nk’abungeri b’intama. Dawidi yari afite impuhwe z’intama ze, natwe tugomba kugirira impuhwe intama zacu.

Inyigisho mutegurirwa na Teacher Niyoyita Eugenie

You may also like

Leave a Comment