Home Amakuru y'ibanze Iki ni igihe cyo gusangira umunezero n’abakunzi b’ibihangano byanjye turamya Imana-Umuhanzi Nkomezi Prosper(soma birambuye)

Iki ni igihe cyo gusangira umunezero n’abakunzi b’ibihangano byanjye turamya Imana-Umuhanzi Nkomezi Prosper(soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Nkomezi Prosper uzwi cyane mu ndirimbo” Sinzahwema ” yatangaje ko iki ari igihe cyo gusangira n’abakunzi b’ibihangano bye umunezero baramya Imana muri Konseri yabateguriye taliki ya 7 z’ukwezi kwa Nyakanga 2019.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa gatanu taliki ya 15 Werurwe 2019,agamije gusobanurira abantu batandukanye igitaramo(concert) afite cyitwa “Ibashagukora live concert” , akazakimurikiramo Album ye ya mbere ari kumwe n’abakunzi b’ibihangano bye.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru w’Isezerano.com,yasobanuye neza ibijyanye n’ikigitaramo azakora mu kwezi kwa Nyakanga ,aho yavuze ko hari abajyaga bamubaza igihe azakorera igitaramo ariko ko igihe kigeze.

Yagize ati :”Mfite Konseri ku italiki 7 Nyakanga uyu mwaka yitwa “Ibashagukora live concert”,nkazayimurikiramo Album yanjye ya mbere nise  “Sinzahwema”.Hari abantu benshi bakundaga kumbaza ngo uzakora ryari igitaramo,igihe cyari kitaragera.Iki ni igihe cyo gusangira umunezero n’abakunzi b’ibihangano byanjye,tubashe kuramya Imana ,tuvuge imbaraga z’Imana no gukomera kwayo”.

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza lmana Nkomezi Prosper.

Umuhanzi Nkomezi Prosper yakomeje avuga ku bikorwa bye muri muzika ,aboneraho no gusobanura uko iki gitaramo kizaba kimeze,aho agaragaza ko kizaba kirimo imirimo n’ibitangaza biturutse ku Mana ariko binyuze mu bihangano.

Ati :”ubu mfite Album  imwe iriho indirimbo 8 z’amajwi ariko mbere ya Konseri nzaba nashyize hanze amashusho(video) n’izindi ndirimbo nshya zizaba ziri kuri Album ya kabiri.Iyi Konseri izaba idasanzwe ,nagiye nitabira iz’abandi ariko iyi yanjye ni iya mbere nteguye, izabamo ibitangaza by’Imana,ubuhamya bw’Imana binyuze mu bihangano”.

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Nkomezi Prosper asengera mu itorero rya Zion Temple Kabeza,akaba yaratangiye muzika mu mwaka wa 2014,ashyira indirimbo ye ya mbere hanze yitwa”Sinzahwema” izwi cyane ku izina rya “Amamara” mu mwaka wa 2017.

You may also like

Leave a Comment