Home Amakuru y'ibanze «Ikijya mu kanwa si cyo gihumanya umuntu, ahubwo ikiva mu kanwa ni cyo gihumanya»

«Ikijya mu kanwa si cyo gihumanya umuntu, ahubwo ikiva mu kanwa ni cyo gihumanya»

by ANDREW Bizimana
0 comment

Kuvuga ni Ingenzi cyane mu buzima bwa muntu ariko ni ngombwa kubyitondera cyane.  Kuri buri cyiciro cyose umuntu yaba arimo mu buzima, yaba ari mukuru cyangwa umwana, umukire cyangwa umukene, ni byiza cyane kubanza gutekereza ibyo ugiye kuvuga ukamenya niba bitakwangiza cyangwa bikagira uwo byababaza kandi ukareba n’igihe ugiye kubivugiramo niba koko bikwiye.

Nibyo koko, ni byiza kuvuga watekereje neza ibyo ugiye kuvuga, niba nta cyiza kirimo biraruta ugaceceka, uba ukijije byinshi.

Nta muntu ufite uburenganzira bwo kubwira undi nabi, niba bibayeho, gusaba imbabazi ni byiza kandi bigakorwa vuba kugirango wirinde ingaruka byagira nyuma yo gukora ku marangamutima y’ubwiwe ijambo, kuko usanga ntatandukaniro bitanga bikozwe bigambiriwe cyangwa bitagambiriwe.

Icyo bikwigisha, nuko ari umuco mwiza gusaba imbabazi igihe hari uwabangamiwe n’ijambo ryavuzwe, gusaba imbabazi ni ingenzi cyane kuko gusaba imbabazi bitakugira umunyamakosa ahubwo bikugira umunyembaraga ukomenye ndetse bigatuma hirindwa andi makosa asa nk’ayo mubihe bizaza.

 

Ni byinshi bitekerezwa kuvugwa n’abantu batandukanye ariko iby’ingenzi nibyo byagashyizwe imbere kandi bitabangamiye ababyumva ahubwo mu yandi magambo bikabagirira umumaro.

Ni inshingano ya buri muntu wese kuvuga icyiza, kuko ntutakivuga akeneye kucyibwirwa. Tekereza ibyo uvuga byose bikugarukiye nawe ukabibwirwa, ese wakwishimira kubyumva?

Ni ingenzi kugira ubumuntu kuko kenshi ibyo wakoze bishobora kukugarukira mu buryo bumwe cyangwa ubundi, kuri buri wese utekereza mbere yo kuvuga .Tekereza wibaze wowe ubwawe niba ibyo ugiye kuvuga niba nta muntu bikomeretsa cyangwa se byabangamira.

” Luka 6:45″«Umuntu mwiza atanga ibyiza abikuye mu butunzi bwiza bwo mu mutima we, n’umuntu mubi atanga ibibi abikuye mu butunzi bwe bubi, kuko ibyuzuye umutima aribyo akanwa kavuga»

Umutima ufite byinshi wakora ku magambo avugwa na nyirawo. Si byiza ko waba intandaro y’umubabaro wa mugenzi wawe bitewe n’amagambo aguturutse mu kanwa, ni byiza guceceka kurusha uko wavuga ibibangamye.

Haranira ubumuntu ku bantu bose, bifasha kubaho neza yaba uvuga ndetse n’uwumva. UBUZIMA TWAHAWE ni ubwacu.

Iyi si inkuru gusa, ahubwo yahindura ubuzima bwa buri wese.

 

You may also like

Leave a Comment