Home Ubuzima bw'Abahanzi Ikinezeza si izina ryanjye ryakuze rikagera kure cyangwa se ibyubahiro bampa -Umuhanzikazi Kabaganza Liliane

Ikinezeza si izina ryanjye ryakuze rikagera kure cyangwa se ibyubahiro bampa -Umuhanzikazi Kabaganza Liliane

by Jean Claude Habinshuti
1 comment

Umuhanzikazi w’indirimbo zihimbaza Imana Kabaganza Liliane atangaje ko ikimunezeza atari izina rye ryakuze cyangwa ibyubahiro byinshi abantu bamuha ahubwo ko anezezwa n’ubuzima abantu bakira biturutse ku bihangano bye.

Uyu muhanzikazi umaze imyaka  itari mike muri uyu mwuga , akaba yarabaye n’umuririmbyi ukomeye wa Rehoboth ministries ,mu kiganiro yagiranye n’isezerano .com yagaragaje ikimunezeza mu buhanzi bwe bw’indirimbo zihimbaza Imana.

Yagize ati :”icyo nishimira ni uko ngenda nakira abantu bishimira ko ibihangano byanjye bibakora ku mutima,kandi nakira n’abampa ubuhamya ko bifite aho bibakura naho bibageza.Ibi rero mbishimira Imana kandi bikantera kurushaho guca bugufi”.

“Ikinezeza ntago ari izina ryanjye ryakuze rikagera kure cyangwa se ibyubahiro byinshi abantu bampa ahubwo nezezwa n’umuntu uza akambwira ati nari ndi mu bibazo runaka ariko ibihangano byawe byatumye nongera kugarura ubuzima”.

Uno muhanzikazi yanakomeje  ikiganiro akomoza ku mbogamizi yagiye ahura nazo mu rugendo rwe rw’ubuhanzi bw’indirimbo zihimbaza imana.

Ati :”imbogamizi zo ni nyinshi cyane,nko gukora umurimo w’Imana uri wenyine bigaragara ko ntabantu bagushyigikiye kuburyo hari n’igihe uba ufite ibihangano byinshi ariko ukabura uko ubishyira ahagaragara kubera ikibazo cy’ubushobozi”.

Umuhanzikazi w’indirimbo zihimbaza Imana Kabaganza Liliane wagiye amenyekana mu ndirimbo nka Ejo ni heza ,Abiringiye Uwiteka n’izindi, amaze gusohora Album zitari nke z’indirimbo,ubungubu akaba ari gutegura ibikorwa bye bya muzika azadutangariza mu kwezi kwa kane 2019.

 

You may also like

1 comment

go to my blog August 18, 2019 - 9:17 am

I simply want to tell you that I’m very new to blogs and certainly savored your website. Most likely I’m planning to bookmark your blog post . You really come with great writings. Appreciate it for sharing with us your web site.

Reply

Leave a Comment