Home Ubuhamya Ikitazamva ku mutima cyabaye ku mugaragaro ni uko nigeze kuguruka nk’inuma-Mama Lionel

Ikitazamva ku mutima cyabaye ku mugaragaro ni uko nigeze kuguruka nk’inuma-Mama Lionel

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Umuvugabutumwa uzwi cyane ku izina rya Maman Lionel yatangaje ko mu gihe amaze akorera Imana,ikintu kitazamuva ku mutima ari igitangaza Imana yamukoresheje mu rusengero maze akaguruka nk’inuma.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa gatanu taliki ya 24 Gicurasi,mu rwego rwo guha abantu ubuhamya bugaragaza uburyo Imana yagiye ikorana n’uyu mukozi w’Imana usengera mu itorero ry’ ADEPR.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cy’Isezerano.com,umuvugabutumwa Maman Lionel yakomoje ku bitangaza Imana yagiye ikorana nawe maze anavuga kimwe kitazamuva ku mutima Imana yamukoresheje.

Yagize ati:”Imana yagiye ikorana nanjye mu buryo butandukanye,ngasengera abarwayi bagakira,nkirukana imyuka mibi mu bantu kandi nkanahanura.Gusa ikitazamva ku mutima cyabaye ku mugaragaro ni uko nigeze kuguruka nk’inuma mu rusengero.Icyo gihe hari kuwa gatanu mu masengesho maze ndaguruka  mpagarara ku ntebe,ndakomeza ngera no ku ruhimbi”.

Maman Lionel yanavuze uburyo inkuba yigeze gukubita mu gihe mu rusengero hari hajemo abarozi n’abakonikoni baje guhangana n’umwuka w’Imana ariko ntihagira umuntu uhasiga ubuzima.

Ati:”byigeze kubaho,mu rusengero hazamo abarozi baje guhangana n’imbaraga zitubamo,nuko mbabwira ko imbaraga zirutana maze inkuba ihita ikubita abantu bose bashya ubwoba ,maze n’urusengero rurasaduka,gusa mu gusana urusengero na ba barozi baje gutanga umusanzu wabo mu kurusana”.

Umuvugabutumwa Maman Lionel ADEPR Cyahafi

Uyu muvugabutumwa bwiza Maman Lionel yakomeje anasobanura ku bijyanye n’ubutumwa bwiza arimo kubwiriza muri iki gihe,aho avuga ko ubutumwa yigisha ari ubukura abantu mu byaha kabone nubwo Imana ikorana nawe ibitangaza.

Ati:”muri iki gihe ubutumwa nigisha ni ubuvana abantu mu byaha kuko ubw’ibitangaza byo nubundi irabinkoresha, ariko ubwo nigisha ni ububwiriza abantu kuva mu byaha bakizera Yesu Kristo”.

Maman Lonel mbere yasengeraga mu itorero rya ADEPR Kimisagara ariko ubu asengera  muri ADEPR  Cyahafi,gusa ibi bitangaza Imana yamukoresheje byabaye asengera ahahoze ari I Butare ubu akaba ari mu ntara y’amajyepfo.

 

You may also like

Leave a Comment