Home Mu Mahanga Imana irihe muri iki gihe cya Coronavirus-Impuguke mu mibare Professor John Lennox

Imana irihe muri iki gihe cya Coronavirus-Impuguke mu mibare Professor John Lennox

by KATABARWA Gilbert
0 comment

Icyorezo cya Coronavirus cyateye abantu benshi urujijo, ubwoba, n’inzitizi zitandukanye bituma batangira kwibaza aho Imana iri.

Impuguke mu mibare Professor John Lennox wo muri Oxford yanditse igitabo gito gisubiza icyo kibazo.

Professor Lennox mu gitabo cye yagiye ku ruhande kubyo abantu bibaza, abafasha kumva impamvu Imana y’urukundo yemereye icyorezo cya COVID-19 kuza mu bantu, no kwibaza aho iri muri iki gihe.

Kuwa mbere tariki 4 Gicurasi Professor Lennox yabwiye Christian today ko nta bisubizo byoroshye kuri Coronavirus, gusa impamvu nyinshi nizo gukomeza kwizera.

Christian today yabajije Professor Lennox icyamuteye kwandika igitabo kibaza aho Imana iri muri iki gihe cya Coronavirus, kandi ari ikibazo kitoroshye kubonera igisubizo.

Lennox yasubije ko we nk’umunyamibare (Mathematician) kandi akaba azi ukuntu ibintu bigenda bizamuka mu buryo bw’imibare (exponential), abona uburyo iki cyorezo cyasakaye Isi yose yahisemo gutanga umusanzu we abicishije mu gitabo.

Lennox akomeza avuga ko nta gisubizo cyoroshye cyapfa kuboneka kuko ikibazo cy’ububabare hamwe n’ikibi ni ibintu abantu bahura nabyo cyane ko na mbere yaho za Tsunami, imitigito y’Isi n’indwara z’ibyorezo byahozeho.

Professor John Lennox akomeza avuga ko kuba icyorezo cyarafashe Isi yose atari igihano cy’Imana nkuko bamwe babitekereza, ngo gusa kimwe umuntu yabivugaho nuko abantu cyangwa ibihugu byibasiwe cyane n’iki cyorezo si uko aribyo bibi kurusha ibindi. Ati kandi ibi bitwibutsa ko turi abagenzi kuri iyi Si.

Uwitwa CS Lewis we avuga ko ububabare turi guhura nabwo ari ijwi riranguruye ry’Imana ritwibutsa ko twateye Imana umugongo, kuko nkiyo urebye ubona umuryango w’ibihugu byunze ubumwe by’uburayi warashize Imana ku ruhande mu itegeko nshinga ryawo.

Lennox akomeza avuga ko bigaragara cyane uburyo abantu bari baribagiwe Imana kuko abantu basigaye basenga cyane kurusha uko basengaga insengero zitarafungwa.

Professor Lennox mu gitabo cye akomeza avuga Coronavirus yagaragaje ububi bw’abantu bamwe na bamwe, aho abantu barya bagenzi babo baturanye babuze icyo barya, ati ibi nabyo birashoboka ko Imana yaba iri gusuzuma imibanire yacu uko igenda mu bihe by’ibibazo.

Professor Lennox abajijwe kucyo yavuga ku buvuzi, urukingo cyangwa icyakiza abantu muri rusange iki cyorezo, yavuze ko abantu bari basanzwe bizeye inzego z’ubuvuzi zabo kuko ziteye imbere.

Ati ibyo nibyo dukwiye gusengera nk’abakristo, tukamenya ko hejuru y’ubuvuzi haba Imana, gusa nanone avuga ko mu gihe abashakashatsi mu buvuzi bakomeje gushaka umuti n’urukingo bituma hibukwa abashakashatsi bakomeye mu bijyanye n’imiti batakiriho bagakwiye kuba bari gutanga umusanzu ku bumenyi bwabo.

Ati byaba bishimishije cyane nko kubona Alexander Fleming wavumbuye umuti wa Peneseline (Penicilin) agarutse ku Isi akadufasha gushaka umuti cyangwa urukingo rwa COVID-19.

Gusa Lennox ahumuriza abantu ababwira ko mbere y’iki cyorezo hari ibindi byinshi byakibanjirije kandi byahitanye abantu benshi cyane, aho atanga urugero ku cyorezo cyigeze kubaho kigahitana kimwe cya kabiri cy’abaturage bari batuye umugabane w’uburayi, ndetse hari n’ikindi cyorezo cy’ibicurane cyigeze kubaho cyica abantu basaga miliyoni 20.

Lennox ashima abantu bafashije abandi muri ibi bihe batarobanuye kubo bahuje ukwemera.

Professor Lennox avuga ko ikibi cyose kitujeho kigatinda kugenda atari uko Imana iba yananiwe kukidukiza ahubwo haba hari impamvu yabyo kuko niba twemera ko Yesu ari umwana w’Imana, twagakwiye kwibaza kuki Imana yamuretse ku musaraba ntigire icyo ibikoraho, gusa kuko yemeraga kandi yubaha Imana yamuzuye mu bapfuye. Ati natwe rero twizere dushikamye iki cyorezo imana izakivanaho.

 

 

You may also like

Leave a Comment