Home Amakuru y'ibanze Imana ntabwo ikoresha ingabo zikomeye, ahubwo ikoresha abo yahamagaye. Peace Necodem Nzahoyankuye

Imana ntabwo ikoresha ingabo zikomeye, ahubwo ikoresha abo yahamagaye. Peace Necodem Nzahoyankuye

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Nzahoyankuye Peace Nicodem ni umunyamakuru kuri Magic Fm , mukiganiro Gospel Mix. Uyu musore Peace Nicodemu umaze igihe kitari gito akurikiranira hafi umuziki uhimbaza Imana uzwi ku izina rya Gospel .

Doreko benshi bashima cyane umuhate agira kuko afasha abahanzi batandukanye kugeza kubanyarwanda ibikorwa byabo, bityo bigatuma akundwa n’ingeri zose ,Peace Nicodemu n’umukristo mu itorero rya ADEPR.

Abahanzi batandukanye bakunze kumwifashisha cyane mu rwego rwo kubafasha gutegura neza imigendekere myiza y’igitaramo baba bateguye.

Gusa inshuro nyinshi uzamusanga afasha abahanzi bakizamuka cyangwa se benshi bavuga ko badafite izina riremereye.

Mukiganiro Peace Nicodemu Nzahoyankuye yagiranye n’ikinyamakuru isezerano .com yagitangarije byinshi abahanzi bakora umuziki uhimbaza Imana bakwiye kumenya muri uyu murimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Kristo  ndetse abagira inama.

Ikinyamakuru Isezerano .com cyifuje no kumenya uko abona impano zirimo kuzamuka ndetse tumubaza n’impamvu akenshi tumusanga cyane mubikorwa bya bahanzi badafite izina rizwi cyane.

Peace yagize ati:” Imana ntabwo ikoresha ingabo zikomeye ahubwo ikoresha abo yahamagaye , kandi ngo ibuye abantu basuzuguye niryo ryakomeje ipfuruka , tugarutse kubyuyu murimo tuba dukeneye gushyigikira impano zi zamuka ,kugirango zidatentemuka ,batazagwa mu nzira bakigenda , dukwiye kubana nabo tukabakomeza .

Ndikumva nshaka gutanga igitekerezo ndetse n’inama ,ndasaba abahanzi bakuze kudufasha kuzamura impano zikiri ntoya , kuko nizo zizakomeza jenerasiyo  .

Muri Gospel ikintu maze kubona, ikintu cyose wakora cyose nta buhamya bwiza ufite ntaho kigera niyo waba uririmba neza biragoye cyane. Nge ndi umunyamakuru nicyo cya mbere umuntu wese uzangeraho nza mufasha ibyo nshoboye bijyanye n’itangazamakuru .

Abahanzi bacu ntibakwiye kuza muri ibi bintu  kubwamaramuko , cyangwa kuko wabuze aho ujya ,sukubizamo kuko wageze muri sekira (Seculer)bikanga ukaza muri Gospel , bizemo kubera  umuhamagaro w’Imana n’ukuzamo uze , kandi urebe niba ari ruwayite tayimu( Right Time) ugenekereje mu Kinyarwanda kureba niba ari cyo gihe, cyo gutangira kuririmba .

Icya kabiri barebe ibyo bandika , ibyo baririmba , mubyukuri bibaze niba ari ibintu byahindura ubuzima bw’abantu , kuko iyo ntakintu kitwa ina taransiforomasiyo (in transformation ) cyangwa se guhindura umuntu akava mubyo yararimo kuburyo ujyana umuntu muyindi si nta cyo bimaze  .

Ugomba kureba ko wanditse ibintu byiza , wamara kubibona ugashyiramo ubunyamwuga , kuko tugomba kuririmba byiza kugirango Imana ihabwe icyubahiro muri byose niyo mpamvu yavuze iti:”mukoreshe imyirongi n’ibindi , kuki itavuze ngo mugende mukoreshe ikivumvuri , kuko yashakaga akantu gafite ubuhehemure.

Umuhanzi  Elie Max Kagoma yaravuze ati:”imbaraga zo guhindura abikigihe ,Imana yazishyize mubikigihe .

Bahanzi bacu mu duhe ibintu bifasha abantu , kandi mufite umutima uhindutse maze murebe ko Imana itabazamura.

Muce bugufi mwumve icyo Mwuka Wera ababwira, mureke kuba nkababandi badafite kumvira Imana , murekere kuba banyamwigendaho.

You may also like

Leave a Comment