Home Amakuru y'ibanze Imboni y’umunyamakuru : Vestine na Dorcas, bidatinze barasubirana n’ umunyamakuru Irene Mulindahabi

Imboni y’umunyamakuru : Vestine na Dorcas, bidatinze barasubirana n’ umunyamakuru Irene Mulindahabi

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Ku wa Gatatu w’icyumweru turimo  ni bwo MIE yashyize hanze ibarwa igaragaza guhagarika ibikorwa  byose yakoranaga n’abahanzi Vestina na Dorcas .

Aho MIE mu barwa yanditse yagize iti “dushingiye ku ntego yacu n’icyerekezo cya M Irené    Entertainment, nyuma yo gusesengura imikoranire ya M. Irené na Ishimwe Vestine na Kamikazi Dorcas bamenyerewe nka Vestine&Dorcas mu muziki”. MIE yifuje kumenyesha Abakunzi bayo ndetse n’abamuzika muri rusange ko guhera tariki ya 7 Nyakanga 2021 ibaye ihagaritse ibikorwa byose yakoranaga n’abahanzi bavuzwe haruguru ku mpamvu muzayimenyeshwa mu minsi iri imbere.”

Ariko amakuru yizewe k’umubano  w’umunyamakuru Mulindahabi Irene na Vestina ndetse na Dorocas waba ugiye kongera kugaruka mu gihe gito . Muri rusange iyo wicaye ukareba neza iyi barwa ukayisesengura ubona ko ,kwa ndika ijambo ngo (Ibaye ihagaritse ibikorwa ) n’imvugo ishatse kugaragaza ko idahakana ko ibikorwa bizakomeza doreko atari imvugo mpakanyi ( Pause). Bigaragaza ko M Irene yari yiteguye ko hari ikintu gikorwa mu gihe yaya ndikaga .

Bishoboka ko aba bana bazajya gusubira ku ishuri mu kwezi kwa 9 twarongeye kubona ibarwa ya MIE ,ivuga ko yakoranye amasezerano n’umuryango wa Vestine na Dorcas . Kuko uyu mubano gusubukurwa bitindijwe no kureba icyo Rwanda Gospel Stars iri bufashe Vestine na Dorcas , nkabamugambaniye.

Kandi wicaye ukareba neza ikiganiro umunyamakuru Mulindahabi yakoze anyuze kuri channel ya MIE ,ugasesengura neza ijambo ku rindi , utangiriye ku majwi yoherejwe na Dorcas agaragaza agahinda kenshi bagize ubwabo . Ibi turabivuga dushingiye kuri iki kiganiro kandi no kubarwa yasinyweho na M Irene taliki 7/07/2021.

Mu gihe ikinyamakuru isezerano .com cyabatangarizaga inkuru ivuga kubihishe inyuma yuyu mwuka mubi hagati ya M Irene n’umuryango wa Vestine na Dorcas ,benshi banditse byinshi  ko twanditse ibihuha ko Aimable uyoboye Rwanda Gospel Stars atabirimo ahubwo ko ikinyamakuru isezerano .com kizanye umwuka mubi . Ariko mu gihe hatarenze amasaha 12 , byemejwe na nyiri bwite M Irene ko yagiriwe ishyari ndetse ashyira Aimablen’abo bafatanyije  mu ijwi ko bashutse umubyeyi w’abana .

Amakuru yizewe twatangarijwe n’umwe mu nshuti yahafi yuyu muryango twise Ndahimana Claude ,utifuje ko tumufata amajwi cyangwa hagira ikindi kintu cyakoreshwa mukumvikana mu rwego rwo gutinya ko twabishyira ku mbuga nkoranyambaga . Yasabye isezerano.com ko “cyumva avuga  ariko hadakoresheje ibindi bikoresho .

Yagize ati “ umuryango wa Vestine na Dorocas  ,batangiye kwifuza ibiganiro hagati ya Mulindahabi Irene , bakaba bamusaba imbabazi , doreko byatangiye guteza ukutumvikana hagati yabo .

Akomeza avuga ko uwitwa Aline  wagize uruhare rukomeye kugirango bifuze kurega MIE,atari gucana uwaka n’aba bana .Nawe niba wagerageje gukurikira neza ibiganiro bitandukanye , urasanga hari uguca amarenga mugusubirana vuba .

Ni gake cyane uzumva umunyamuziki watandukanye n’ureberera inyungu ze , iyo byajemo amafranga usanga harimo guterana amagambo  , ariko mubutumwa Vestine Na Dorcas bageneye M Irene , bumvikana cyane babaye kandi bifuza gukomezanya nawe .

Urebye ahantu Video yari igeze ku munota 34 n’amasegonda 33 ,Irene yakinnye ijwi rya Dorcas ahita arifunga , aho yavugaga ati “ Irene ntabwo ubwo bwenge ari mama wabutekereje, Irene ahita aba umunyabwenge ahita ahagaritsa . Ahubwo atwumvisha iyo ashaka ku twumvisha , aduhisha iyu mvikanaga ko Vestitine yagaragazaga ko mama we adafite uruhare . Ahubwo Irene ahitamo kutwumvisha iyi Dorcas agira ati “ Ire turagushimira cyane , ibyotugushimira n’ukuri waradufashije , uratuzamura icya kabiri utwishyurira ishuri , uratwambika utugurira imyenda twagusaba ikintu dukeneye ukakidukemurira, warakoze cyane , hari ibyo wagiye wigomwa tukabibona , warakoze kutwishyurira ishuri ,uka duporomotinga , kw’ishuri na rwara ukohereza imodoka iza kudufata , ukishyura ibitaro , twarabibonye byose n’ukuri Imana iguhe umugisha kandi warakoze “ .

Mu marira yumvikanaga mu ijwi ,Vestine nawe yagize ati “ nanjye ikintu nakubwira waradufashije cyane , usibye ko nyine ntabwo abantu bajya bishimira ibyiza bigeze ku bantu , n’aba bose bazanye ibintu byo kukurega , ntabyo twari tuzi natwe n’ibintu byadutunguye , natwe ntitwifuza gutandukana nawe , turagusabye ukomeze udufashe muri uru rugendo .

Turabizi ko wadukunze , aba bose baje kuko wa tuzamuye , kandi ntabwo twe tubyifuza , barashaka kutubera ba manager , banyuze kuri mama kugirango batubone kuko wari waramaze kutugira abasitari .

 Ibi byose bije ngo dutandukane n’abantu banyuze mu mutwi , ibintu byo kuririmba turabihagaitse niba aribyo bifuje . Imana niyongera gushima ko twa ubwo tuzaza .

Tubasubije inyuma mu gihe isezerano .com yahamagara Dorcas taliki 7/7/2021 abazwa niba hari ibyo yaba azi kubibazo byabo na MIE yagize ati “ntacyo mbiziho nta n’amakuru mbifiteho.” Bishoboka koko ko nta makuru bari bafite yizewe “.

Ubusanzwe abantu bakuriye I Musanze usanga bagifite umuco wo kubaha ababyeyi babo, ( ntituvuze ko ahandi nabo batubaha ) rero icyo cyubahiro abana bagomba umubyeyi wabo bikaba ariyo mpamvu babijyanye gake , mu rwego rwo kwanga ko atakaza icyubahiro .

Kuruhande rw’umubyeyi yumvikanye cyane atsimbaraye ko abana basubizwa channel yabo cyane , bikagaragaza ko ashobora kuba hari andi majwi ya mushutse . nkuko kandi byahamijwe na Vestine na Dorcas .

Ikindi kimaze kugaragara ni amaranga mutima yuzuye abanyarwanda bidakunze kubaho muri uru Rwanda ko ureberera ibikorwa by’abahanzi mu gihe yatandukanye nabo bivugwa ku rwego nkuru.  Kandi hakabaho kuvuga ukuri kumande zombi.  Ubusanzwe dukunda kubyumva cyane hanze y’ u Rwanda . Ubwabyo abakunzi b’umuziki wa Gospel hano mu Rwanda nabo n’ impamvu igiye gutuma M Irene asubirana na Vestine na Dorcas , dore ko nawe ubwe asoza avuga ko azakomeza gukorana nabo . Sidutekereza ko M Irene ari bwemere kureka izi mpano dore ko zo zagaragaje agahinda zifite ndetse n’ uko ziha agaciro ibyo yabakoreye .  bityo birakomeza kunyeganyeza umutima wa Irene .

N’iki iki kibazo cyagaragaye byakagambane bigeye gukiza muri uru ruganda rwo mu ndirimbo zaririmbiwe Imana hano mu Rwanda?

Iki kibazo cya MIE n’umuryango wa Vestine na Dorcas kigiye guhumura abahanzi amaso .

Muri iyi minsi byagaragaraga ko abenshi mubahanzi b’ umuziki uhimbaza Imana ukanayiramya  basuzuguraga ibikorwa by’abanyamakuru , bityo bakibagirwa aho bavuye .Bigiye kabaha kwitekerezaho cyane hagati muri bo babashe gusubiza amaso inyuma basubire aho twakwita ku gasambi .

Iki kibazo kigiye gutuma bamwe mu bantu bijandikaga mubikorwa by’iyobokamana  bagendeye ko bamenyekanye cyane, mubikorwa by’umuziki  udahimbaza Imana (Seculer) biyumvisha ko babaye ibikomerezwa muri uwo muziki  cyangwa bafite amafranga , ubusanzwe badafite umuhamagaro wabyo , bongera kwitekerezaho , kuko bamwe muri bo babona ko bamwe mu babarizwa mu ruganda rw’umuziki w’ iyobokana batazi ibibakwiriye .

You may also like

Leave a Comment