Home Amakuru y'ibanze Imibanire ya Alexis Dusabe na Korali Hoziana ihagaze gute ?

Imibanire ya Alexis Dusabe na Korali Hoziana ihagaze gute ?

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Umwanditsi mwiza  , umuririmbyi mwiza Alexis  Dusabe yamenyekanye cyane mu ndirimbo nyinshi zitandukanye zafashe imitima ya benshi, nka Mfite umukunzi ,Kuki Turira ,Ni nde wamvuguruza , Njyana I Gorogota ……

Uyu muhanzi nta gushidikanya wigaruriye imitima y’abakristo ba ADEPR hafi yabose , bikarenga agafata n’imitima y’abanyarwanda benshi babarizwa mu yandi ma torero ndetse n’abadakijijwe.

Kandi benshi bakundaga cyane ijwi rye ari muri Korali Hoziana ,ariko bakaba bibazaga impamvu atakigaragara.

Mu kiganiro korali Hoziana yagiranye n’itangazamakuru taliki 20 Gashyantare 2020 bashyira hanze album yiswe Twatsindishirijwe n’amaraso ya Yesu. Mu gihe  bari babajijwe n’ibijyanye na Alexis Dusabe impamvu indirimbo zimwe za korali Hoziana zigaragara kuri Album ya Alexis kandi no kuri Album ya Hoziana igasohokaho .

Umuyobozi wa Korali Hoziana bwana Ndungutse Fabien yagize ati “Indirimbo Alexis aririmba zagiye kuri Album ya Hoziana niwe aziririmbaga ku majwi no kumashusho ariko zishyirwa ku umuzingo wa Hoziana. Izindi ndirimbo nizo atera .

Ariko hari ubwo twamusabye aragaruka udufasha kuzitera. Uretse na Alexis Dusabe ni zindi ndirimbo zacu buri wese afite uburenganzira bwo kuziririmba , urugero iyi Pawulo mu nzandiko yandikiye Abaroma iyo aza gushyiraho nk’ibanga akavuga ngo mu nzandiko na ndikiye Abaroma ntihazagire undi muntu ukoraho , buriya ubutumwa kutugeraho bwari kutugora!

Kandi bwana Fabien yakomeje yemeza ko Alexis Dusabe atakibarizwa muri korali Hoziana mu magambo ye ati “Igihe cyarageze Alexis Dusabe aba umuririmbyi wacu ,ariko haciye imyaka asezeye kugirango ashobore gukora ivugabutumwa rye ryihariye ,agire umwihariko we wivugabutumwa atari umuri Korali kandi atagendera ku mabwiriza ya korali .

Asaba ubuyobozi bwa korali yandika ibaruwa turabyumva turamusezerera ,ariko twebwe uburyo dutandukana n’abantu bacu sinzi niba aribwo abandi bakoresha ,ntabwo tuba dutandukanye burundu ,hari igihe dukenera Alexis tukamubwira akaza tugafatanya umurimo w’Imana  kuko hari ibiterane tujyana.

Rero Alexis twaramubohoye kandi tumubohora neza kugirango atagira umutima umuremereye yumve kuko nibwo buryo bwe yari yabonye bwiza.

Indirimbo Alexis aririmba zagiye kuri Album ya Hoziana niwe aziririmbaga ku majwi no kumashusho ariko zishyirwa ku umuzingo wa Hoziana. Izindi ndirimbo nizo atera , ariko hari ubwo twamusabye aragaruka udufasha kuzitera. Uretse na Alexis Dusabe nizindi ndirimbo zacu buri wese afite ubiurenganzira bwo kuziririmba , urugero iyi Pawulo munzandiko yandikiye Abaroma iyoaza gushyiraho nk’ibanga akavuga ngo mu nzandiko na ndikiye Abaroma ntihazagire undi muntu ukoraho , buriya ubutumwa kutugeraho bwari kutugora.

You may also like

Leave a Comment