Home Amakuru y'ibanze Imikino: Abanyarwanda bakomeje kugorwa no kwegukana Isiganwa ry’amagare ry’uyu mwaka

Imikino: Abanyarwanda bakomeje kugorwa no kwegukana Isiganwa ry’amagare ry’uyu mwaka

by Tuyizere Mubarak
0 comment

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 03 Gicurasi 2021, Abanyarwanda bakomeje kugorwa no kwegukana uduce tw’isiganwa ry’Amagare ry’uyu mwaka, kuko agace kava KKigali-Huye kegukanwe n’Umufaransa.

Umufaransa ukinira B&B Hotels yo mubufaransa Alan Boileau, niwe ubaye uwambere mu gace ka 2 ka Tour du Rwanda kavaga i Kigali kerekeza i Huye muntara y’Amajyepfo , akoresheje amasaha 3 iminota 7 n’amaseginda 14″ .

Uyu musore utari witwaye neza mu gace kabanza yasize abandi bituma yegukana agace ke kambere muri Tour du Rwanda 2021, ari nayo yambere yari yitabiriye mu mateka ye.

Abasiganwa bahagurutse i Kigali saa 09h00 z’igitondo berekeza mu karere ka Huye muntera ya kilometero 236.1, bakaba bagenderaga k’umuvuduko wa kilometero 44.549km/h .

Umufaransa niwe wegukanye agace k’uyu munsi.

Nkuko byagenze mu gace kabanza, Abanyarwanda bongeye kugorwa naka gace ka kabiri kuko uwaje hafi ni Uhiriwe Byiza Renus wa Team Rwanda  waje kumwanya wa 20 asizwe amasegonta 8″ .

Umunya Colombia Sanchez Vergara Bryan wari wabaye uwa mbere mu gace kabanza  yaje ku mwanya wa gatatu, asizwe amasegonda 8″ n’uwambere, ahita atakaza umwenda  w’umuhondo wambarwa n’uwambere. muri rusange  wahise ufatwa na UMBA Lopeza ukinira ikipe ya Androni Giacattoli yo muri Colombia aho amaze gukoresha amasaha 5h41’03”

K’umunsi wejo bazahaguruka mu karere ka Nyanza  berekeza mukarere ka Gicumbi agace ka kilometero 171.6km .Tubibutse kuva tour du Rwanda yajya kuri 2.1 nta munyarwanda urabasha kwegukana agace .

Ikipe ya B&B Hotel

You may also like

Leave a Comment