Home Amakuru y'ibanze Imikino: APR FC na Rayon Sport bizakina ku munsi wa Gatanu wa Shampiyona

Imikino: APR FC na Rayon Sport bizakina ku munsi wa Gatanu wa Shampiyona

by Tuyizere Mubarak
0 comment

Ikipe ya Rayon sports izatangira urugendo rwo gushaka igikombe ihura na As Kigali ku munsi wambere mu gihe izakina na Apr fc ku munsi wa Gatanu wa Shampiyona.

Kuri uyu wa Kane ku cyicaro cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa habereye tombora y’uko amakipe azahura mu cyirio cy’amakipe 8 azahatanira igikombe cya Shampiyona ndetse n’uko amakipe arwanira kutamanuka azahura .

Iyi tombora yasize ikipe ya Rayon sports ikundwa na benshi izatangira ihura na As Kigali ku munsi ufungura shampiyona, mu gihe mukeba Apr baba bahanganiye igikombe yo izatangira ikina na Espoir  FC ,naho ikipe ya Police FC ikazakina n’izakomeza hagati ya Gorilla na Bugesera .

Iyi tombora kandi yasize hamenyekanye ko ku munsi wa 5 wa shampiyona aribwo umukino uba utegerejwe na benshi uhuza Apr Fc na Rayon sports uzaba. uyu mukino akenshi usanga ariwo uba utegerejwe na benshi mu gihe shampiyona isubukuwe kuko uba uhuza amakipe asanzwe ahatanira ibikombe mu Rwanda kandi akaba ariyo makipe aba ahanganye kugira abakunzi benshi .

Kurundi ruhande amakipe azaba arwanira kutamanuka nayo yamenye uko azahura aho ikipe ya Kiyovu sports izatangira ikina na As Muhanga mu gihe Mukura izakina na Sunrise naho Gasogi united izatangira yakira ikipe ya Musanze .

Umukino was mbere uzahuza ikipe ya Kiyovu sports na Mukura uzaba kumunsi wa 2 wa Shampiyona. Tubibutse ko aya makipe haba abahatanira igikombe ndetse n’abahatanira kutamanuka bazahura maze harebwe ebyiri za mbere . Mu gihe imikino izatangira kuri iki cyumweru taliki ya 23 Gicurasi 2021.

Uko amakipe azahura.

You may also like

Leave a Comment