Home Amakuru y'ibanze Imikino: FERWAFA yatangaje amabwiriza azagenga Shampiyona y’uyu mwaka

Imikino: FERWAFA yatangaje amabwiriza azagenga Shampiyona y’uyu mwaka

by Tuyizere Mubarak
0 comment

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Mata 2021, Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda, ryashyize ahagaragara amabwiriza mashya azagenga Shampiyona y’uyu mwaka w’imikino, ayo bamwe bita ko atangaje.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryamaze gutangaza amabwiriza azagenga Shampiyona y’uyu mwaka w’imikino wa 2020-2021 izatangira taliki ya 1 Gicurasi 2021.

Aya mabwiriza akubiyemo uko bizagenda kugirango ikipe itware igikombe cya Shampiyona ndetse n’ibisabwa kugira ngo ikipe imanuke mu cyiciro cya kabiri . Mbere y’uko aya mabwiriza ajya hanze, FERWAFA yari yatangaje ko Shampiyona ya 2020-2021 ,izakinwa mu buryo bw’amatsinda , aho amakipe yashyizwe mu matsinda 4 hakurikijwe uko yari yakurikiranye k’urutonde rwa Shampiyona iheruka.

Amakipe azakurikiza amabwira asa n’atangaje muri uyu mwaka.

Ku ikubitiro amakipe ahuriye mu itsinda rimwe azakina imikino yo gusurana hagati yayo ( 1st leg na 2and leg ) hanyuma harebwe amakipe 2 yabaye aya mbere muri buritsinda . Ayo makipe yambere uko ari 8, azahura mu buryo bwo gukuranamo  , aho hazajya hakinwa umukino 1 ikipe itsinzwe igahita isezererwa itsinze igakomeza mu cyiciro gikurikiyeho. ibi bizakomeza kugeza habonetse Amakipe abiri azagera k’umukino wanyuma , ari nayo azavamo itwara igikombe ari nako iyabaye iyambere izahagararira u Rwanda muri Caf champions league naho iyabaye iya 2 ijye muri Caf confederations cup.

Ikindi kandi ni uko amakipe yanyuma muri buritsinda nayo azahura imikino yo gukuranwamo, aho bazajya nabo bakina umukino umwe  atsinzwe amanuke mu cyiciro cya 2 mu gihe azaba yatsinze azaguma mu cyambere.

K’uruhande rw’amategeko Ferwafa yashyizeho amwe muyo wamenya ,ni uko mu gihe amakipe yanganyije amanota hazarebwa umubare w’ibitego yatsindanye hagati yayo , nibakomeza kunganya harebwe uko amakipe yitwaye mu myitwarire y’Abakinnyi bayo ( displine ) aho ikarita y’umuhondo 1 uzajya ukurwaho inota 1 mugihe ikarita ebyiri zavuyemo umutuku zizahanishwa gukurwaho amanota atatu naho ikarita y’umutuku ihanishwe gukurwaho amanota 4.

Ikindi wamenya ni uko ikipe izajya yemererwa gusimbuza inshuro 3 gusa ariko igasimbuza Abakinnyi 5 , mu gihe ikipe yasimbuje mukaruhuko k’igice cya mbere, iyo nshuro ntabwo izajya ibarwa muri eshatu ikipe yemerewe gukora . Kukijyanye no gusubika cg guhagarika umukino bimaze iminsi bigarukwaho , Ferwafa yavuze ko mu gihe bibayeho hazakurikizwa amabwiriza asanzwe agenga amarushanwa .Ferwa ivugako aya mabwiriza n’andi tutagarutseho ashobora guhinduka mu gihe bibaye ngombwa.

You may also like

Leave a Comment