Home Amakuru y'ibanze Imikino: Ikipe ya Rayon Sport yakamye ayo mu ihembe, isaba Abafana ibidasanzwe

Imikino: Ikipe ya Rayon Sport yakamye ayo mu ihembe, isaba Abafana ibidasanzwe

by Tuyizere Mubarak
0 comment

Ikipe ya Rayon Sport ikaba n’imwe mu makipe amenyereweho udushya twinshi, kuri iyi nshuro yakamye ayo mu ihembe isaba Abafana ibidasanzwe, birimo gutangira kugura amatike y’umukino kandi batazawitabira.

Ikipe ya Rayonsports yatangaje ko ubu abafana bashobora kugura amatike y’umukino hakoreshejwe ikoranabuhanga , nubwo abafana batemerewe kwinjira muri stade ngo barebe imikino

Nibintu bidasanzwe kumva ko ikipe yagurisha amatike yo kureba umukino kandi nyamara abafana batemerewe kwinjira muri stade ariko Rayon sports nk’ikipe ihorana udushya aka nako kahereye iwayo. Ibi Rayon Sports yabitangaje kuri uyu wa kane tariki ya 29 Mata 2021 binyuze mu itangazo yageneye abakunzi bayo .

Muri iryo tangazo Rayon sports yatangaje ko mu rwego rwo kubona amafaranga yo guha Abakinnyi mu gihe batsinze ( prime ), abafana batangira kugura amatike bifashishije ikoranabuhanga , kabone nubwo batazinjira muri stade . Abafana bazakoresha uburyo bwari busanzwe bukoreshwa n’abakunzi ba Rayon sports mu kwiyandikisha , aho umufana azajya akanda *702# maze agakurikiza amabwiriza. buri muntu azajya agura itike ijyanye n’ubushobozi afite uhereye ku mafaranga 500 y’u Rwanda kugeza kubihumbi 20 ( 20,000) .

Itangazo risaba Abafana kugura amatike y’umukino batazitabira.

Rayon sports ivugako abafana bakwiye gukomeza gushyigikira ikipe yabo mu bihe bikomeye bya Covid 19 , bakayiha amafaranga bakabaye bayiha mu bihe bari kuba bemerewe kwinjira muri stade, bityo bagakomeza gufatanya n’ubuyobozi mu kubaka ikipe yabo.

Nubwo Rayon sports nk’ikipe yatangaje ndetse igasaba abafana bayo kuyishyigikira muri ubu buryo ,si igitekerezo gishya,kuko ubu buryo bwari bwatangijwe narimwe mu matsinda y’abafana biyi kipe (Fan club ) ryitwa Dream unit fan club , aho abibumbiye muri iri tsinda biyemeje ko buri uko Rayonsports yakinnye bazajya  bakusanya amafaranga ibihumbi bibiri (2000) kuri buri muntu, maze bakayashyikiriza iyi kipe ibintu bari batangiye gukora mbere y’uko Shampiyona ihagarikwa kubera Covid 19 .

Shampiyona y’u Rwanda 2020-2021 izatangira mu mpera z’iki cyumweru tariki ya 1 Gicurasi, ikipe ya Rayonsports ikaba  iri mu itsinda rya 2, ikazatangira umukino wa mbere tariki ya  2 Gicurasi yakira ikipe ya Gasogi United kuri stade Amahoro i Remera .

You may also like

Leave a Comment