Home Amakuru y'ibanze Imikino: Imbuto y’umugisha yera ku giti cy’umuruho, Chelsea yegukana Champions league

Imikino: Imbuto y’umugisha yera ku giti cy’umuruho, Chelsea yegukana Champions league

by Tuyizere Mubarak
0 comment

Mu mpera z’icyumweru dusoje nibwo ikipe ya Chelsea yatwaye igikombe cyayo cya 2 cya UEFA Champions league itsinze Man city 1:0 , iyi kipe yabigezeho nyuma y’imyaka 2 ihanwe na FIFA kutazongera kugura Abakinnyi mu gihe cy’imyaka 2 nubwo iki gihano cyaje koroshywa kikagirwa umwaka 1.

Umunyarwanda yagize ati “Imbuto y’umugisha yera kugiti cy’umuruho” , ibi bishatse kuvuga ko harigihe uhura n’ibibazo bikakwigisha uko ubaho kandi bikakubera umugisha ugatunga ugatunganirwa . Uyu mugani ni urugero rwiza wakoresha ushaka kwerekana umusaruro w’ikipe ya chelsea nyuma yo guhanwa na Fifa ariko bikaza kuyibera inzira nziza y’intsinzi .

Taliki ya 22 Gashyantare nibwo impuzamashyirahamwe y’umupira w’ amaguru ku isi FIFA yatangaje ko yahagaritse Chelsea kugura abakinnyi mu gihe cy’imyaka 2 . Icyo gihe ikipe ya Chelsea yashinjwaga kurenga kumategeko yo kugura abakinnyi , aho byagaragaye ko yaguze umunya Burkinafaso Bertrand Traore ndetse na Andreas Christensen , mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Ikipe ya Chelsea yari ifite abakinnyi benshi bari hafi gusoza amasezerano yabuze ayo acira nayo imira gusa ijuririra iki cyemezo cya FIFA . Muri uyu mwaka Chelsea nta bakinnyi bakomeye yaguze uretse ko yatiye Mateo Kovasic mu ikipe ya RealMadrid inagura umuzamu Kepa wari uje gusimbura Courtoir wari wanze kongera amasezerano yigira muri RealMadrid, na Christian Pulisic waguzwe ariko agatizwa muri Dortmond .

Umwaka wakurikiyeho Chelsea yatangiye ibihano byayo  izana umutoza Frank Lampard wari ugitangira ibyo gutoza gusa arimo gishegesha ngo ntavura kuko yahise itakaza umukinnyi yagenderagaho ariwe  Eden Hazard .

Frank Lampard yahaye amahirwe abakinnyi bakuriye mu irerero rya Chelsea bari mu ntizanyo mu makipe atandukanye ,nuko isi yamenye abasore nka Reece James , Mason Mount , Fikayo Tomori, Billy Girmour , Tammy Abraham , n’abandi. Aba basore bahawe amahirwe kuko byari amaburakindi , kubera ko iyi kipe itari yemerewe kugura abandi bakinnyi bakomeye .

Mason Mount umusore wazamuwe muri Chelesea.

Nubwo ikipe ya Chelsea yari yahanwe yaje Kujurira igabanyirizwa ibihano yenererwa kongera kugura mu mpeshyi ya 2020. Iki gihe iyi kipe yaguze abakinnyi benshi kandi ku mafaranga menshi nyamara ntibyayibujije gutangira umwaka w’imikino nabi kuko yanirukanye umutoza wayo Frank Lampard hagati mukwezi kwa 1 .

Nyuma yo guha akazi umudage Thomas Tuchel iyi kipe yarahindutse cyane kuko kuva muri Mutarama uyu mwaka wa 2021, Chelsea yatsinzwe imikino 5 gusa . Nubwo batari bizewe aba basore babaye inkingi za mwamba za Chelsea ndetse bamwe muri bo ubu ni abakinnyi iyi kipe igenderaho , ndetse banditse amateka yo kongera gutwara igikombe gikomeye i burayi nka Champions league nyamara batarahabwaga amahirwe .

Hazard na Courtoir basize ikipe iri mubihe bikomeye.

Reka tugaruke kumvugo yatangiye iyi nkuru”Imbuto y’umugisha yera kugiti cy’umuruho”, iyo FIFA idahana Chelsea ngo iyibuze kugura abakinnyi byashoboka ko ubu tutari kumenya Mason Mount , Reece James , Hodson -Odoi ,Tammy Abraham ,Billy Girmour n’abandi bazamuwe mu ikipe yambere kubera ko itari yemerewe kugura .

Chelsea yatwaye Champions league yayo ya 2 , ikaba yaherukaga iki gikombe muri 2012 mu gihe byari kunshuro ya 3 igeze k’umukino wanyuma muri iri rushanwa .

Ikipe ya Chelesea yegukanye UEFA champions league kunshuro ya kabiri.

You may also like

Leave a Comment