Home Amakuru y'ibanze Imikino: Kayumba Sother na Habimana Hussein bamwe mu bakinnyi bazirukanwa na Rayon Sport

Imikino: Kayumba Sother na Habimana Hussein bamwe mu bakinnyi bazirukanwa na Rayon Sport

by Tuyizere Mubarak
0 comment

Ikipe ya Rayon Sports igiye kwirukana abakinnyi 10 barimo Kayumba Sother,Habimana Hussein na Amran Nshimiyimana , kubera umusaruro mubi.

Iyi kipe isa nihorana ibibazo by’umwihariko ibijyanye n’amikoro. yatangiye umwaka w’imikino nabi kuko kugeza ubu mu mikino 11 imaze gukina yatsinze 3 gusa , ikaba imaze gutsindwa 4 ,nyuma y’uko kumunsi w’ejo yatsinzwe na Rutsiro ibitego 2:0. Ibi byatumye uwari umutoza wayo Guy Bukasa n’umwungiriza we Guy Bakira begura shampiyona itarangiye .

Nyuma y’uko iyi kipe ihawe Kayiranga Baptiste ngo asoze imikino ya shampiyona isigaye ,uyu mugabo usanzwe ari umuyobozi wa Tekinike muri Rayon Sports amakuru avuga ko, yahise akora urutonde rw’abakinnyi 10 bagomba gusezererwa ,bakajya gushakira ahandi kuko abona ko urwego rwabo atari urwa Rayon Sports.

Muri abo bakinnyi harimo amazina yari asanzwe akomeye, ariko ubona ko uyu mwaka w’imikino utabahiriye nka Amran Nshimiyimana, Kayumba Sother, Drissa Dagnogo, na Habimana Hussein bita Eto’o .

Amlan Nshimiyimana amaze imyaka 2 muri Rayon Sports.

Urutonde rw’abakinnyi muri  rusange bivugwa ko Rayonsorts izasezerera nyuma ya championa. Habimana Hussein, Amran Nshimiyimana, Kayumba Sother, Mabote Assis , Jean Vital Orega, Ciza Hussein Mugabo , Drissa Dagnogo ,Maxime Sekamana, Bashunga Abuba , na Mudacumura Jackson ariko we ngo akaba azatizwa .

Ikipe ya Rayon Sports yitezwe ku isoko.

Uretse aba bakinnyi hari abandi basoje amasezerano ariko Rayon sports yifuza kugumana barimo captain Rugwiro Herve , Mugisha Gilbert, Hertier Luvumbu , na Ndizeye Samuel . Ikipe ya Rayon Sports ni imwe muzitegerejwe cyane ku isoko bitewe nuko yitwaye nabi muri uyu mwaka w’imikino abakunzi b’iyi kipe bakaba bitezeko izagura abakinnyi benshi kandi bakomeye kugirango yongere kubaha ibyishimo ,gusa ikibazo kiracyari cyakindi aho amikoro azava .

Luvumbu umwe mu bakinnyi bifuzwa na Rayon Sports.

You may also like

Leave a Comment