Home Amakuru y'ibanze Imikino: kongeera amarushanwa no kuvugurura amategeko, bimwe mu bigize imigabo n’imigambi ya Olivier Nizeyimana

Imikino: kongeera amarushanwa no kuvugurura amategeko, bimwe mu bigize imigabo n’imigambi ya Olivier Nizeyimana

by Tuyizere Mubarak
0 comment

Olivier Nizeyimana Mugabo umwe mubakandida bahatanira kuyobora Ferwafa avuga ko natorwa azashyiraho amarushanwa mashya , ndetse akibanda kuvugurura amategeko no gushyiraho amashya.

Mu migabo n’imigambi yuyu mugabo yibanze cyane kumategeko y’umupira w’amaguru mu Rwanda asa natakijyanye n’igihe ndetse n’ibyuho biyabarizwamo bityo avuga ko azavugurura ayari asanzweho atajyanye n’igihe ndetse agashyiraho amashya azafasha gukemura amakimbirane asanzwe arangwa mumupira w’amaguru mu Rwanda.

Muri iyi migabo n’imigambi avuga ko azashyiraho akanama kihariye kandi gahuriweho kazajya gakemura amakimbirane , avugako kandi ko azashyiraho uburyo n’umurongo bw’imicungire ya Shampiyona ibyo bita Leagues kugirango bifashe amakipe mukiciro cyambere nicya 2 kubona ubushobozi bwisumbuyeho bwo kuyafasha kubaho.

Kukijyanye n’amarushanwa Olivier Nizeyimana Mugabo avuga ko azatangiza icyiciro cya 3 no gukurikirana andi marushanwa ategurwa n’izindi nzego , hari kandi gushyiraho amarushwa atandukanye kubatarabigize umwuga ibintu bitari bisanzwe bibaho muri Ferwafa.

Avuga ko azongera amarushanwa n’amategeko agenga umupira w’amaguru.

Kimwe mubyo abayobozi benshi bagira iturufu biyamamaza ni ugushyiraho no guteza imbere amarushwa y’abana ,kuri iyi ngingo Olivier Nizeyimana Mugabo we avuga ko azatangiza amarushwa y’abana azajya akinwa kurwego rw’intara  , avuga kandi ko azashyiraho amarushwanwa ngarumwaka azajya akinwa n’ibyiciro byose ni ukuvuga abatarengeje imyaka 13, 15,17,20,na 23.

Kubijyanye n’umupira w’abagore Nizeyimana Olivier yiyemeje gukora ubukangurambaga mu babyeyi ngo bakundishe abana b’abakobwa gukina umupira w’amaguru, ndetse yiyemeza gukora ibishoboka byose umupira w’abagore ukazamurirwa urwego ukagezwa kukuba uwababigize umwuga.

Olivier Nizeyimana Mugabo ntabwo ari mushya mu mupira w’amaguru mu Rwanda kuko ayobora Mukura VS kuva muri 2011 , uyu mugabo kandi ni umwe mu banyamuryango ba FC Barcelona yo muri Espanye , kuri ubu akaba ahanganye na Rurangirwa Louis kumwanya wo kuyobora Ferwafa.

Nizeyimana Olivier Mugabo akiyobora Mukura VS.

You may also like

Leave a Comment