Home Amakuru y'ibanze Imikino: Kuruka kwa Nyiragongo kwatumye umukino usubikwa

Imikino: Kuruka kwa Nyiragongo kwatumye umukino usubikwa

by Tuyizere Mubarak
0 comment

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa ryasubitse umukino wagombaga guhuza Marine FC na Rutsiro FC kubera iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo.

Mu ibaruwa  Ferwafa yandikiye ubuyobozi bwaya makipe yombi, yavuze ko uyu mukino wasubitswe kubera kuruka kwa Nyiragongo bityo ukaba uzasubukurwa mu gihe cya vuba kizamenyeshwa Aya makipe . Marine FC yagombaga kwakira ikipe ya Rutsiro ku munsi wa mbere ya shampiyona, mu gice cy’amakipe 8 ahatanira igikombe ,uyu mukino ukaba wagombaga kubera kuri stade umuganda mumujyi wa Rubavu.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu taliki  ya 22 Gicurasi nibwo ikirunga cya Nyiragongo giherereye muri Republika iharanira demokarasi ya Congo cyarutse, maze abatuye muri uyu mujyi wa Goma batangira guhungira mumujyi wa Rubavu . Ibi bisa nibyahagaritse ubuzima mu bice binini bya Goma binatuma mumujyi wa Rubavu haba urujya n’uruza rw’abaturage ba Congo bahungaga ingaruka z’iki kirunga cyarimo kuruka.

Iruka rya Nyiragongo ryatumye umukino usubikwa.

You may also like

Leave a Comment