Home Amakuru y'ibanze Imikino: Muhire Kevin na Rutahizamu mushya, mubazakinira Rayon sport muri Shampiyona

Imikino: Muhire Kevin na Rutahizamu mushya, mubazakinira Rayon sport muri Shampiyona

by Tuyizere Mubarak
0 comment

Rutahizamu mushya w’ikipe ya Rayon Sport uturuka mu gihugu cya Gabon, n’umukinnyi wo hagati mu kibuga Muhire Kevin ni bamwe mu bazakinira ikipe ya Rayon Sport muri Shampiyona.

Rutahizamu mushya w’ikipe ya Rayon Allen Dorian Nono ategerejwe i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Mata 2021, akaba aje gukinira iyi kipe mu mezi abiri ya shampiyona.

Uyu musore ubu afite imyaka 29 y’amavuko wakiniraga  ikipe ya AS Pélican Lambaréné  yo mugihugu cya Gabon , akaba ari n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Gabon . Amakuru agera ku Isezerano.com nuko uyu musore agera ikigali ku isaha ya saa 21h00 z’ijoro ku masaha y’i Kigali.

Rutahizmu mushya wa Rayon Sport.

Allen Dorian Nono yatangiriye umupira w’amaguru mu ikipe ya US Bitam muri 2009 ayimaramo imyaka 2 , muri 2011 yerekeje mu ikipe ya USM Libreville naho ahamara umwaka umwe , ahava yerekeza muri Morocco mu ikipe ya Olympic Khourbga , aho yavuye yerekeza muri AS Mangasports yiwabo muri Gabon  ,  uyu musore kandi yanakiniye amakipe nka Free state stars yo muri Africa yepfo ,ubu akaba yakiniraga ikipe ya AS Pélican Lambaréné yiwabo muri Gabon .

 

Uretse uyu Rutahizamu, Rayon sports kandi iri mubiganiro na Muhire Kevin ukina Hagati mu kibuga , uyu musore amaze iminsi i Kigali ,nyuma yuko shampiona yo mugihugu cya Oman yakinagamo ihagaritswe kubera icyorezo cya Covid 19 .

Uyu musore bivugwa ko amaze iminsi mubiganiro na Rayonsports ndetse ntagihindutse akaba ashobora gusinya amasezerano y’amezi 2 muriyi ikipe mu gihe cya vuba .

Muhire Kevin umukinnyi mushya wo hagati wa Rayon Sport.

Muhire Kevin yakiniye Rayon sports imyaka 2  mbere y’uko yerekeza mu gihugu cya misiri , mu ikipe ya Misiri El Makasa .

Rayon sports irimo gushaka abakinnyi bo kuyifasha mu mikino ya shampiona y’uyu mwaka , ikaba yifuza Rutahizamu ukomeye nyuma y’uko babonye ko, Drissa Dagnogo na Sugira Erneste basanzwe muri iyi kipe badahagije . Iyi kipe izatangira shampiona ikina n’ikipe ya Gasogi united umukino uzaba taliki ya 1 Gicurasi 2021 .

 

You may also like

Leave a Comment