Home Amakuru y'ibanze Imikino: Nyuma ya Rayonsport, na Kiyovu Sport yahagarikiwe umukino

Imikino: Nyuma ya Rayonsport, na Kiyovu Sport yahagarikiwe umukino

by Tuyizere Mubarak
0 comment

Nyuma y’uko umukino wahuzaga ikipe ya Rayon Sport na Police FC usubitswe ku cyumweru tariki ya 25 Mata 2021, kuri uyu wa Kabiri 27 Mata umukino wagombaga guhuza Kiyovu Sport na Gorilla FC wahagaritswe.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Mata 2021 nibwo ikipe ya Kiyovu sports ,yagombaga gukina umukino wanyuma wo kwitegura Shampiyona , ariko uza guhagarikwa na Ferwafa utaratangira.

Ni umukino ikipe ya Kiyovu sports yagombaga gukina na Gorilla FC, bose bitegura imikino ya Shampiyona izatangira kuya 1 Gicurasi uyu mwaka . Aya makipe yombi yageze kuri stade Amahoro  kugihe cyagenwe ndetse baranishyushya nkuko bisanzwe bigenda.

Ubwo abakinnyi bari bagiye gusohoka mu rwambariro ngo umukino utangire ,  byatangajwe ko umukozi ushinzwe ibikoresho (kits manager ) wa Gorilla FC ibisubizo bye by’uko ahagaze kubijyanye n’icyorezo cya Covid 19 bitaraboneka bityo umukino uba usubitswe byagateganyo .

Nyuma yo kuganira no gutegereza ku mpande zombi, hafashwe umwanzuro ko uyu kits manager akurwa kubagomba kugaragara ku kibuga maze umukino ukaba , ibi byasabye ko bumvikana n’ikipe ya Gasogi United yagomba gukirikiraho gukina umukino wa gicuti na Bugesera FC, maze Gasogi yemerera Kiyovu ko bakina ntakibazo n’ubwo amasaha bari bahawe yari yarangiye.

Ikipe ya Gorilla FC yagombaga gukina na Kiyovu Sport.

Abakinyi bamakipe yombi bongeye kwishyushya bwa kabiri ariko biba iby’ubusa kuko byarangiye uyu mukino ukuweho burundu .Amakuru avuga ko umunyabanga wishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa Uwayezu Francois Regis, ariwe wanze ko uyu mukino uba asaba amakipe yombi ko yazinga ibikoresho agasubira aho asanzwe utuye igitaraganya .

Ibi bibaye nyuma yaho kuriki cyumweru Ferwafa nabwo yari yahagaritse umukino wa Rayonsports yakinagamo na Police FC utarangiye nyuma yuko hari habuze abashinzwe umutemano bo kurinda Stade yari yambaye ubusa .

You may also like

Leave a Comment