Home Amakuru y'ibanze Imikino: Nyuma y’imyaka itatu adasifura umukino wa Rayon Sport, yongeye guhabwa Amahirwe

Imikino: Nyuma y’imyaka itatu adasifura umukino wa Rayon Sport, yongeye guhabwa Amahirwe

by Tuyizere Mubarak
0 comment

Ndagijimana Theogene umusifuzi mpuzamahanga w’umunyarwanda, kuri uyu wa kabiri tariki 11 Gicurasi 2021 arasifura umukino uhuza Rayon sports na Rutsiro FC,  bikuraho igihe cy’imyaka itatu yari ishize adasifura umukino uwo ariwo wose wa  Rayon sports.

Taliki ya 13 Ukuboza 2018, nibwo uyu mugabo yaherukaga gusifura umukino wa Rayon sports, icyo gihe ubwo iyi kipe yatsundwaga na Apr fc ibitego 2:1. Ndagijimana Theogene yanze igitego cya Michael Sarpong cyari icya 2 cya Rayon sports bituma iyi kipe itakaza umukino .

Theogene yaherukaga gusifura umukino wa Rayon Sports muri 2018.

Uyu musifuzi yemeje  ko uyu mukinnyi yari yaraririye, nyamara aba Rayon bo bakavuga ko yabarenganyije . Umukino urangiye ikipe ya Rayon sports yanditse ikirego icyohereza muri Ferwafa inasaba ko uyu musifuzi atazongera kuyisifurira ukundi .

Ikipe ya Rayon sports yavugaga ko ibyo uyu mugabo  yakoze ku mukino batsinzwemo na Mukeba ,bitari ubwambere abikoze, kuko mu mikino irenga 4 bagiye bagarukaho yose yabarenganyije nkana .

Nubwo benshi bavugaga ko ibyo Rayon sports yasabye atari ubunyamwuga ndetse banashidikanya niba koko Ferwafa izabiyemerera ,bisa naho byabaye impamo kuko imyaka itatu yose yari ishize uyu musifuzi adahabwa gusifura umukino wa Rayon sports.

Ikipe ya Rayon sports irakina na Rutsiro FC mu mukino wa 4 mu itsinda rya  B ikaba inariyoboye n’amanota 6 .

 

You may also like

Leave a Comment