Home Amakuru y'ibanze Imikino: Olivier Kwizera yasabiwe n’ubushinjacyaha gufungwa imyaka ibiri

Imikino: Olivier Kwizera yasabiwe n’ubushinjacyaha gufungwa imyaka ibiri

by Tuyizere Mubarak
0 comment

Umuzamu wa Rayon sports n’ikipe y’igihigu y’u Rwanda Amavubi Kwizera Olivier nabo bareganwa basabiwe n’ubushinjacyaha igifungo cy’imyaka 2 kubera icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge bakurikiranweho.

Kuri uyu wambere taliki 28 Kamena 2021, nibwo Kwizera na bagenzi be bagejejwe imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro kugirango batangire kuburanishwa kucyaha bakurikiranweho cyo kunywa ikiyobyabwenge cy’urumogi. Uyu musore na bagenzi be bahakanye ibyaha byose baregwa uretse 2 muribo bemeye ko basanzwe banywa urumogi.

Ubushinjacyaha bwavuze ko inzego z’umutekano zagiye murugo rwa Kwizera Olivier bakahasanga udupfunyika 4 tw’urumogi ,utuvungukirwa twarwo ndetse n’icupa rya Shisha. Uyu musore yavuze ko we atigeze anywa urwo rumogi ko ahubwo abo bari kumwe aribo barunyoye mucyayi ndetse avuga ko nabo bemeza ko we atasangiye nabo .

Kwizera Olivier imbere y’ubutabera.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ibipimo byo muri raboratwari(Laboratory) byagaragaje ko mu maraso ya Kwizera Olivier harimo urumogi ko ari ikimenyetso cyashingirwaho ahanwa n’amategeko , Kwizera Olivier yavuze ko yigeze kunywa urumogi mubihe byashize ariko akaza kuruvaho muri Mutarama ubwo ikipe y’igihigu y’uRwanda yajyaga mu mikino ya CHAN ,avuga ko kunywa ibiyobyabwenge yabitewe n’agahinda gakabije yatewe n’urupfu rw’umwana we yabyaranye n’umukobwa w’inshuti ye .

Ubushinjacyaha bwavuze ko kuba yiyemerera ko yakoresheje ibiyobyabwenge nacyo cyashingirwaho ahanwa maze umwunganira mumategeko avuga ko itegeko rireba uwafashwe anywa cyangwa akoresha ibiyobyabwenge ritareba uwigeze kubikoresha ,ndetse bemeza ko nubwo Kwizera Olivier yigeze gukoresha ibiyobyabwenge ubu ari munzira zo kubivaho nkuko byemezwa n’ibitaro bya Charaes Ndera .

Ubushinjacyaha bwasoje busabira Olivier Kwizera nabo bareganwa igifungu cy’imyaka 2 urubanza rukaba ruzasomwa taliki ya 06 Nyakanga 2021 . Olivier Kwizera yafashwe taliki 04 Kamena afatirwa kicukiro ahazwi nka Kimisange aho yari ari kumwe n’abandi bantu 5 barimo na myugariro Runanira Amza wanyuze mumakipe nka Marine FC ,Rayon sports na Bugesera FC  gusa ubu akaba ntakipe yari afite kuko yari yirukanwe muri Bugesera FC.

Kwizera Olivier n’abo bareganwa

You may also like

Leave a Comment