Home Amakuru y'ibanze Imikino: Rayon Sport ikomeje kuyobora itsinda irimo, Kiyovu Sport itsindwa na Gasogi

Imikino: Rayon Sport ikomeje kuyobora itsinda irimo, Kiyovu Sport itsindwa na Gasogi

by Tuyizere Mubarak
0 comment

Ikipe ya Rayon sports itsinze Rutsiro FC mu mukino w’umunsi wa Gatatu wa Shampiyona mu itsinda rya kabiri, ihita iyobora iri tsinda n’amanota atandatu .

Ni umukino wabereye kuri stade umuganda, aho ikipe ya Rutsiro yakirira imikino yayo , uyu mukino wagiye gutangira ikipe ya Rutsiro ariyo iyoboye itsinda n’amanota yayo 4 nyuma yo gutsinda kiyovu k’umunsi wambere wa Shampiyona bituma inganya na Gasogi united k’umunsi wa kabiri.

Ikipe ya Rayon sports yari yakoze impinduka 4 ugereranyije n’umukino wabanje, aho bakinnye umukino uheruka bari batsinzwemo na Kiyovu sports. Abakinnyi nka Herthier Luvumbu , Mujyanama Fidel , Habimana Husssein na Ciza Hussein Mugabo, bari babanjemo basimbura Sekamana Maxime ,Rugwiro Herve , Kevin Muhire na Niyibizi Emmanuel bari babanjemo mu mukino uheruka .

Rayon sports yafunguye amazamu k’umunota wa 28 ku ishoti rikomeje ryatewe na Herthier Luvumbu ari nko muri metero 30 .ikipe ya Rayon sports yakomeje guhusha uburyo bwabazwe binyuze kubakinnyi nka Sugira Ernest utagize umukino mwiza na Manase Mutatu .

Rayon Sport iracyari ku mwanya wa mbere.

Mu gice cya kabiri, ikipe ya Rutsiro yihariye umupira bigaragarira amaso, ariko Rayon sports iza gukora impinduka ikuramo sugira Ernest ,Ciza Husssein na Manase Mutatu maze yinjiza ,Mudacumura Jackson , Drissa Dagnogo na Niyonkuru Sadjat, bituma yongera kwiharira umupira iza no kubona igitego cya 2 cyatsinzwe na Nishimwe Blaise nyuma y’akazi gakomeye kakozwe na Herthier Luvumbu ndetse na Drissa Dagnogo maze umukino urangira Rayon sports ibonye amanota atatu.

K’urundi ruhande ikipe ya Gasogi united yatsinze ikipe ya Kiyovu sports ibitego 2:1 bituma ifata umwanya wa 2 muri iri tsinda riyobowe na Rayon sports.

Uko amakipe akurikirana mu itsinda  B

1:Rayon sports amanota 6, 2GD

Gasogi united, amanota 4, 0GD

Rutsiro  amanota 4,-1GD

Kiyovu sports amanota 3, -1GD

Muyindi mikino mu itsinda A ikipe ya APR FC, yatsinze Bugesera ibitego 3:0 , ikipe ya Gorilla itsinda AS Muhanga ibitego 2:1.

You may also like

Leave a Comment