Home Amakuru y'ibanze Imikino: Rayon Sport na Kiyovu Sport mu nzira imanuka mu cyiciro cya kabiri

Imikino: Rayon Sport na Kiyovu Sport mu nzira imanuka mu cyiciro cya kabiri

by Tuyizere Mubarak
0 comment

Ikipe ya Rayon sports na Kiyovu sports zishobora kurara zigiye mu makipe 8 azarwanira kutamanuka mu cyiciro cya 2 mu gihe zaba zidatainze umukino wanyuma mu itsinda .

Rayon sports iri kumwanya wa mbere n’amanota 8 naho Kiyovu sports yo iri kumwanya wa Kabiri n’amanota 7 inganya na Gasogi united mu gihe Rutsiro FC ifite amanota 5 .

Kuri uyu wa mbere ikipe ya Rayon sports iraza kuba ikina na Gasogi united naho kiyovu Sport  irakira Rutsiro FC ,ibi bituma imibare yo mu itsinda rya B igorana kuko aya makipe yose uko ari 4 aracyafite amahirwe yo kujya mu makipe 8 yambere azahatanita igikombe .

IMIBARE ITEYE ITE

Ikipe ya Rayon sports irasabwa gutsinda Gasogi united cyangwa bakangamya mu gihe Kiyovu sports yaba yatsinze Rutsiro cyangwa se nabo banganyije , mugihe Rayon sports yatsindwa na Gasogi united, Kiyovu sports igatsinda cyangwa ikanganya na Rutsiro , Rayonsports yakwisanga mumakipe 8 azahatanira kutamanuka mu cyiciro cya 2 .

Ikipe ya Kiyovu sports nayo mu gihe yaba itsinzwe na Rutsiro FC, Gasogi united igatsinda Rayon sports, iyi kipe yo kumumena nayo yakwisanga mu makipe ahatanira kutamanuka .

Aya makipe aramutse ananiwe kujya muyahatanira igikombe yaba asanze ikipe ya Mukura VS mu makipe 8 azarwanira kudasubira mu cyiciro cya 2 kuko yo yamaze kuba iyanyuma mu itsinda D aho ntanigikozwe ifite ibyago byinshi byo kuba yamanuka mu cyiciro cya 2 .

Kugeza ubu amakipe nka As Muhanga , Sunrise ,Musanze ,Mukura VS ,Etencelle , niyo yamaze kumenya ko azakina imikino yo kurwanira kutamanuka mu cyiciro cya 2 .Rayon sports iraba yasuye Gasogi united kuri stade ya Bugesera saa 15h30 mugihe ikipe ya Kiyovu sports yo yakira Rutsiro kuri stade Umumena saa 15h00′.

 

You may also like

Leave a Comment