Home Amakuru y'ibanze Imikino: Ruswa n’ubusinzi, bimwe mu byirukanishije umutoza wa Musanze FC

Imikino: Ruswa n’ubusinzi, bimwe mu byirukanishije umutoza wa Musanze FC

by Tuyizere Mubarak
0 comment

Uwari umutoza wa Musanze FC Seninga Innocent yavuze ko kuba hari abatanze ruswa mu bakinnyi ngo bitsindishe ndetse n’abahishiriye abakinnyi babasinzi ari kimwe mubyatumye yirukanwa nyuma y’umusaruro mubi .

Ku cyumweru tariki 23 Gicurasi 2021, nibwo Musanze FC yatangaje ko yirukanye Senginga Innocent nyuma y’uko yaramaze gutsindwa na Gasogi United igitego cya 4, nyamara iyi kipe yamwirukanye umukino utaranarangira.

Mubutumwa Seninga yandikiye perezida wa Musanze Placide yavuze ko atifuza ko yagarurwa mu mirimo ariko amusaba no gukurikirana abandi bantu bagize uruhare mu musaruro mubi wa Musanze FC barimo Team manager w’iyi kipe ndetse n’umuyobozi w’abafana .

Ubutumwa bwa Seninga buragira buti” Nyakubahwa Perezida wa Musanze FC ,nyuma  yo gusoma Twitter ya Team yanyu yemeza isezererwa ryanjye ku mirimo nari nshinzwe ,ntabwo mbasaba kungarura mukazi , ariko murwego rwo kwirinda gusebya umukozi mukazi , ndabasaba ko mwabanza gukurikirana team manager , wahishiriye abakinnyi yasanze banywa inzoga ,ntabibwire ababishinzwe , bikatuviramo umusaruro mubi , ndetse na Perezida w’abafana watanze ruswa kuri bamwe mu bakinnyi mbere y’umukino kugirango bitsindishe ,hirukanwe umutoza. Murakoze.

Ubutumwa bwa Senega watozaga Musanze FC

Ikipe ya Musanze ni imwe mu makipe akunda kuvugwamo ubusinzi by’umwihariko kuri uyu mutoza Seninga Innocent , cyane ko amaze gufatwa na police yo mu karere ka Musanze inshuro 2 zose yarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bikavugwa ko aba yanasinze . Ntabwo ari Seninga gusa kandi uvugwaho ubusinzi muri iyi kipe kuko na rutahizamu Mutebi Rashid n’umukinnyi wo hagati usatira Mussa Ally Sova ari bamwe mu bakinnyi bavugwaho gukunda agasembuye bakinjira Musanze FC .

Ikibazo cya ruswa mu bakinnyi mu makipe yo mu Rwanda si ubwambere cyumvikanye kuko amakipe menshi byumwihariko ayo abafana usanga bitana bamwana mu gutanga ruswa kubakinnyi ngo bitsindishe hirukanwe abantu runaka baba badashakwa n’uruhande rwayitanze .

Muri Mata uyu mwaka, Karekezi Olivier yemereye radio B&B Fm Umwezi ko hari abakinnyi 7 ba Kiyovu sports bariye ruswa kugirango bitsindishe ku mukino Kiyovu sports yatsinzwemo na Marine ibitego 3:0. uyu mutoza ubu utakibarizwa muri Kiyovu yavuze ko abo bakinnyi ubwabo babyemeye bakanasaba imbabazi ubuyobozi n’ubwo yirinze gutangaza abo ari bo .

Ubutumwa bw’iyirukanwa ry’umutoza wa Musanze FC

You may also like

Leave a Comment