Home Amakuru y'ibanze Imikino: Sergio Roberto ukinira FC Barcelona, yatawe muri yombi

Imikino: Sergio Roberto ukinira FC Barcelona, yatawe muri yombi

by Tuyizere Mubarak
0 comment

Myugariro w’ikipe ya FC Barcelona Sergio Roberto yatawe muri yombi mu gihugu cy’Ubugereki nyuma yo kwitabira ibirori bitemewe .

Uyu munya Espanye w’imyaka 29 ntabwo yahamagawe mu ikipe y’igihigu izakina imikino ya nyuma y’igikombe cy’uburayi , akaba yari yagiye mu biruhuko mu gihugu cy’ubugereki.

Amakuru aturuka muri iki gihugu avuga ko uyu musore yagiye mu birori bitemewe maze Polisi yaho ikabasanga banywa inzoga ,babyina ,banasakuza kandi batambaye n’udupfukamunwa , niko kubata muri yombi .

Ikipe ya FC Barcelona, ndetse n’abahagarariye uyu musore ntacyo baratangaza ku ifungwa rye . Sergio Roberto, yageze muri FC Barcelona muri 2010 akaba amaze kuyikinira imikino 199 . Yanakiniye kandi ikipe y’igihigu ya Espanye kuva 2016 kugeza ubu, nubwo kuri iyi nshuro atahamagawe.

Sergio Roberto yatawe muri yombi.

You may also like

Leave a Comment