Home Amakuru y'ibanze Imikino: Si ubwambere ikipe ya Rayon Sport igiranye ibibazo na FERWAFA

Imikino: Si ubwambere ikipe ya Rayon Sport igiranye ibibazo na FERWAFA

by Tuyizere Mubarak
0 comment

Kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Mata 2021, nibwo umukino wa Gicuti wahuzaga ikipe ya Rayon Sport na Police FC whagaritswe ku munota wa 23. Ferwafa yasibanuye ko byatewe n’uko iyi kipe yakinnyr itamenyesheje abashinzwe umutekano.

Nkuko bigaragara mu itangazo Ferwafa yanyujije kurukuta rwayo rwa Twitter , bivugwa ko habaye ikibazo cy’uko ikipe ya Rayonsports itari yamenyesheje abashinzwe umutekano, bityo bikaba ngombwa ko usubikwa murwego rwo kwirinda ko abafana b’iyi kipe, bari hanze ya stade bashobora kuza kwinjira kungufu mu gihe iyi kipe yaba itsinze igitego .

Ubutumwa FERWAFA yanyujije kuri Twitter.

Nyuma y’uko uyu mukino uhagaritswe ntabwo byashimishije abakunzi b’umupira w’amaguru, by’umwihariko abafana ba Rayonsports aho bavugaga ko ari akarengane bagirirwa na Ferwafa, kuko ataribo bonyine bakinnye imikino ya gicuti kandi ntabashinzwe umutekano bahari .

Nta mwaka ushira RayonSpSport na FERWAFA batagiranye ibibazo.

Ikipe ya Rayonsports ni imwe mumakipe akunda kugongana n’iri shyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, kuko atari ubwambere bagirana ikibazo n’iyi kipe isanzwe igira abakunzi benshi .

Ikipe ya Rayon Sport ihora ihanganye na Ferwafa.

Muri 2019  iyi kipe yari yahanwe na Ferwafa kubera kwanga kwitabira imikino y’igikombe cy’Intwari , icyo gihe Rayonsports yari ifite abakinnyi benshi batari bahari bituma isaba ko yakinisha abakinnyi yari yazanye kugerageza, ariko Ferwafa irabyanga . Iyi kipe yanze gukina iri rushanwa isimbuzwa Kiyovu sports ari nako yafatiwe ibihano, birimo kutazitabira iri rushanwa mu myaka 2 no kutazakina imikino ya Gicuti haba kubutaka bw’u Rwanda ndetse no hanze, ari nako yanaciwe amafaranga  , Iki kibazo cyatumye umuyobozi wa Rayonsports icyo gihe Munyakazi Sadate asaba ubuyobozi bwa Ferwafa kwegura kuko budashoboye .

Umwaka ushize wa 2020 ubwo imikino yari igiye gusubukurwa, iyi kipe yakinnye umukino wa Gicuti nikipe ya Alpha , umukino wari wabereye munzove aho Rayonsports isanzwe ikorera imyitozo , nawo waje guhagarikwa na Ferwafa utarangiye, kuberako abafana bari benshi kuri iki kibuga kandi batakurikije amabwiriza yo kwirinda Covid 19. iki kibazo nacyo cyongeye kubyutsa umubano mubi hagati ya Ferwafa na Rayonsports.

Muri 2018 ikipe ya Rayonsports yaguze Rutahizamu ukomoka muri Brazil witwa Rafael Jonathan da Silva, uyu musore yagowe no kubona ibyangombwa byo gukina mu Rwanda. ikipe ya Rayonsports yakoze ibishoboka kugira ngo uyu musore abone ibyangombwa ariko biboneka habura umunsi 1 ngo iyi kipe ikine na Mukeba Apr fc. Icyo gihe  Rayonsports yasabye Ferwafa kubakorera ikarita yemerera uyu musore gukina Licence ,ariko Ferwafa irabyanga , ibi byakuruye umwuka mubi hagati ya Rayonsports na Ferwafa gusa iyi karita yaje gutangwa habura iminota

mike ngo umukino utangire .

Ntitwasoza iyi nkuru kandi tutavuze ko no mu mukino wari wahuje Rayonsports na Apr, mu mukino w’igikombe kiruta ibindi super cup, nawo waje guhagarara utarangiye kubera ikibazo cy’amatara yo kuri Stade Umuganda yazimye , ibi byatumye hibazwa igikurikiraho maze Ferwafa ivuga ko umukino uzasubirwamo wose ,ibitego 2:0 Rayonsports yari yatsinze bigateshwa agaciro. Iyi kipe yavuzeko itazakina maze biteza ikibazo hagati yayo na Ferwafa, gusa biza kurangira hakinwe iminota 27 yari isigaye ngo umukino urangire .

Ni byinshi byagiye bihanganisha ikipe ya Rayonsports na Ferwafa, ari nayo mpamvu ituma abantu bibaza ikibazo gitera izi mpande zombi kutumvikana. Ikibazo hagati ya Ferwafa na Rayonsports cyashimangiwe n’uwahoze ari perezida wiri shyirahamwe, Nzamwita Vincent Degole ,  ubwo muri 2018 iyi kipe yatwaraga igikombe ariko akanga kuza kukiyishyikiriza , kandi yari ari mu mujyi wa Kigali ahaberaga umukino wa APR FC yari yabaye iya 2 .

Benshi bavuga ko umupira w’amaguru atari intambara ,ariko bisa naho byabaye umugani hagati ya Rayonsports na Ferwafa ,kuko bigoye ko hashira umwaka iyi kipe itagiranye ukutumvikana na Ferwafa ,hakibazwa amaherezo yaya mahari benshi batanatinya kuvuga ko bidindiza umupira w’amaguru .

Benshi bibaza amaherezo y’umupira w’Amaguru

You may also like

Leave a Comment