Home Amakuru y'ibanze Imikino: Stade ya Kigali yongeye gukomorerwa kwakira imikino mpuzamahanga

Imikino: Stade ya Kigali yongeye gukomorerwa kwakira imikino mpuzamahanga

by Tuyizere Mubarak
0 comment

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 04 Gicurasi 2021, nibwo Stade mpuzamahanga ya Kigali iherereye i Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge, yongeye kugaragara k’urutonde rw’izemewe na CAF kwakira imikino mpuzamahanga.

Ibi bibaye nyuma y’uko yari yahagaritswe n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru kumugabane wa Africa CAF. yavugaga iyi stade hari ibintu bimwe na bimwe itujuje bituma ihagarikwa kwakira imikino ya CAF cyangwa FIFA, mu gihe byaba bidakosowe .

Bimwe mu byo CAF yavugaga ko bitujuje ubuziranenge harimo , aho abakinnyi babasimbura n’umusifuzi wa 4 bicara ( bench ) ,Uruzitiro rw’ikibuga , aho abafana bicara ( bategetse ko hashyirwamo intebe ) n’ibindi bitandukanye.

Yongeye kugaragara k’urutonde rwizemewe.

Ferwafa ifatanyije n’umujyi wa Kigali ari nawo nyiri iyi stade bahise batangira  imirimo yo kuyivugurura no gukosora ibyo CAF yari yabategetse. ubu imirimo ikaba yasojwe ari nayo mpamvu CAF yongeye gutangaza ko iyi stade yemerewe kongera kwakira imikino mpuzamahanga .iyi stade niyo ikunda gukoreshwa cyane n’ikipe y’igihugu ndetse n’amakipe asohokera u Rwanda mu mikino nya Africa .

Stade ya Kigali yari k’urutonde rw’ibibuga byinshi  byo muri Africa byari byarahagaritswe , gusa hafi ya byose byaje gukomorerwa, byongera kwakira iyi mikino. U Rwanda ruri mu itsinda E mu marushanwa yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’Isi kizabera muri Quatar aho rurikumwe na Kenya ,Uganda na Mali.

U Rwanda ruri mu itsinda E

You may also like

Leave a Comment