Home Amakuru y'ibanze Imikino: Ubuyobozi bwa Kiyovu Sport, bwasabye imbabazi Abafana bayo

Imikino: Ubuyobozi bwa Kiyovu Sport, bwasabye imbabazi Abafana bayo

by Tuyizere Mubarak
0 comment

Ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu sports bwasabye abafana n’abakunzi bayo imbabazi nyuma yo gusezererwa mu makipe ahatanira igikombe .

Kuri uyu wambere taliki 17 Gicurasi 2021 nibwo ikipe ya Kiyovu sports yatsinzwe na Rutsiro FC ibitego 2:1 ,ibi byatumye Kiyovu sports irangiza ari iyanyuma mu itsinda B ihita ijya mumakipe 8 azahatanira kuguma mu cyiciro cya mbere .

Kubera iyo mpamvu, ubuyobozi bw’iyi kipe ya Kiyovu sports bwasohoye itangazo busaba imbabazi abakunzi ,abafana n’inshuti za Kiyovu sports kubera umusaruro mubi wiyi kipe mu minsi itambutse .

Iryo tangazo Isezerano.com yaboneye copy riragira riti “Ubuyobozi bwa Kiyovu sports burisegura kubanyamuryango ,abakunzi n’inshuti ziyi kipe kubera umusaruro utari mwiza wiyi kipe muri iyi minsi .ubuyobozi burabasaba gukomeza gushyigikira ikipe kuko urugendo rukomeje ,kandi burabizeza ko hagiye  gukorwa ibishoboka byose ngo ikipe yitware neza mu mikino iri imbere ,hagategurwa ikipe y’igihe kirekire.Imbaraga za buriwese zirakenewe mukubaka ejo heza h’ikipe yacu.

Ubwo Mvukiyehe Juvenal yatorerwaga kuyobora kiyovu sports yari yijeje abakunzi bayo ko bagomba gutwara igikombe cya Shampiyona uyu mwaka ndetse bari baguze n’abakinnyi benshi bari basanzwe bakomeye . Gusa ariko bisa nibitari bihagije kuko iyi kipe yirukanye umutoza Olivier Karekezi nyuma y’umunsi wambere wa Shampiyona ashinjwa umusaruro muke.

Kiyovu sports izahatana n’amakipe nka Gasogi united,Mukura VS, Musanze FC ,Muhanga , Sunrise,Etencelle nindi kipe 1 izava hagati ya bugesera na Gorilla FC bose barwanira kutamanuka mu cyiciro cya 2.

Ikipe ya Kiyovu Sport yasabye Imbabazi.

You may also like

Leave a Comment