Home Amakuru y'ibanze Imikino: Ucuruza ibyaha ntabwo ahomba kuko ntaho abirangura “Olivier Kwizera”

Imikino: Ucuruza ibyaha ntabwo ahomba kuko ntaho abirangura “Olivier Kwizera”

by Tuyizere Mubarak
0 comment

Umuzamu wa Rayon sports n’ikipe y’igihugu Amavubi , Olivier Kwizera yavuze ko kuba yarirukanwe mu mwiherero w’ikipe y’igihugu ari akarengane kuko ntakosa yakoze , avuga ko ari akagambane kabamurwanya kandi abifitiye ibimenyetso.

Taliki 20 Kanama nibwo Kwizera Olivier yirukanwe mu mwiherero w’amavubi nyuma y’umunsi umwe agaragaye mukiganiro imbonankubone kuri Instagram , avugana n’umukobwa witwa Kayesu Shalom Manzi wari umaze iminsi afungishije Kevin Kade na Davis D. Kwizera yari yagaragaye Live kuri instagram mu ijoro ryo kuwa 19 Knama bucya kuwa 20 Kanama yirukanwa mu mwihereo w’amavubi .

Mukiganiro aherutse kugirana na B&B mu kiganiro B- wire, uyu musore yavuze ko kubwe abona yararenganye kuko ntakosa yakoze cyane cyane ko ntamategeko yari yashyizweho ababuza gukoresha telephone cyangwa se kuba hari amasaha batemerewe kuyikoresha . mumagambo ye Olivier Kwizera yagize ati ”Ubundi kukijyanye nikosa baravuga ngo , ucuruza ibyaha ntago ajya ahomba kubera ko ntahantu abirangura , abo banshinjije ko nakoze icyaha , nuko bari bafite ubwo bushobozi bwose , ariko kuruhande rwanjye cyangwa mumyumvire yanjye bari kwifata bakambwira bati wakoze ikosa iri niri .

Kwizera avuga ko ntamategeko yari ahari ababuza kujya kuri telefone mumasaha y’ijoro ariyompamvu yumva ntakosa afite ati” Then irindi kosa nari kumva nari kuba nakoze iyo haza kuba hari Rules , yo kuvuga ngo iyo muri muri camp amasaha ya saa yine ,[ kuko saa yine nibwo byabaye ] ntabwo mwemerewe kuba mwajya kuri telephone.”

Uyu musore avuga ko yari kuba yakoze ikosa iyo baba basabwe gutanga amaterephone we ntayitange bityo akumva ko ntategeko yishe cyangwa amabwiriza yarenzeho. Yavuze ko yari kubibonamo ikibazo iyo aza kuba arimo kuvugana n’umutoza wa Mali , avuga ko we yarenganyijwe kuko hari n’abandi bahamagaye cyangwa bakoresheje telephone bari mumwiherero w’ikipe y’igihugu ariko ntibirukanwe. Yatanze urugero rwa Patriote bbc ubwo yari mumikino ya Ball yabereye mu Rwanda abakinnyi bayo bavuganye na Stephen curry ariko ntago babirukanye .

Abajijwe impamvu ariwe uhora mumakosa, Olivier Kwizera yavuze ko nyuma yo kuba umu star nawe ari umuntu agomba kwisanzura kandi agomba kubaho ubuzima busanzwe , yavuze ko nawe bimubabaza ndetse akibaza impamvu ariwe ukora ikosa rigasamirwa hejuru n’itangazamakuru, avuga ko ababikora bakabaye bamwegera bakamubwira icyo bamushakaho. yagize ati ” birandenga kabisa nibaza impamvu nanjye bihora ari njyewe , ikosa ryose akantu kose kabaye ni Olivier kubera iki byihutira kujya mu itangazamakuru iyo campain ahubwo iriho nibanyegere , bambwire icyo banshakaho, bavuge icyo bashaka naho ibyo bintu ntabwo nzashobora kubibamo rwose .

Yasoje vuga ko hari abantu bamurwanya ndetse akaba anabifitiye ibimenyetso , gusa agakomeza kwibaza icyo abamurwanya bamushakaho. Kwizwera Olivier ntabwo yorohewe nyuma mwaka wa 2021 kuko yagizemo ibibazo bitandukanye aza no gufungwa azira gukoresha ibiyobyabwenge gusa akatirwa umwaka umwe ariko usubitse , taliki 22 Nyakanga nibwo uyu musore yari yatangaje ko yasezeye burundu gukina umupira w’amaguru ariko nyuma aza kwisubiraho ahita anahamagarwa mu ikipe y’igihugu aribwo nyuma yaje kwirukanwa amaze icyumweru mu mwiherero.

Kwizera Olivier ati” ucuruza ibyaha ntahomba.”

 

Ucuruza ibyaha ntahomba. Byavuzwe na Kwizera Olivier

You may also like

Leave a Comment