Home Amakuru y'ibanze Imikino: Uwari umutoza wa Kiyovu Sport Olivier Karekezi, yasobanuye impamvu yirukanwe

Imikino: Uwari umutoza wa Kiyovu Sport Olivier Karekezi, yasobanuye impamvu yirukanwe

by Tuyizere Mubarak
0 comment

Nyuma y’Amakuru yakwirakwiye hirya no hino mu gihugu ko uwari umutoza wa Kiyovu Sport Oliver Karekezi yirukanwe, kuri uyu wa mbere tariki ya 03 Gicurasi 2021 yasobanuye impamvu yirukanwe.

Uwari umutoza wa Kiyovu sports Karekezi Olivier yavuze ko kutumvikana na perezida wa Kiyovu Juvenal Mvukiyehe aribyo byatumye yirukanwa .

Mugitondo cyo ku cyumweru tariki ya 02 Gicurasi nibwo hasakaye inkuru y’uko Kiyovu sports yirukanye uwari umutoza wayo mukuru Olivier Karekezi. Aya makuru yavugaga ko uyu mutoza yirukanwe kuberako yarenze kumabwiriza yo kwirinda Covid-19 akava mu mwiherero w’ikipe ntaruhushya afite. Gusa n’ubwo ikipe ya Kiyovu sports yavuze ko iyi ariyo mpamvu yasezerewe abandi bavugaga ko yasezerewe kubera umusaruro mubi nyuma yo gutsindwa n’ikipe ya Rutsiro.

Nyuma y’ibyavuzwe byose, Karekezi Olivier yavuze ko ntanakimwe cyukuri kuko icyatumye yirukanwa ari ukutumvikama kwabaye hagati ye na Perezida wa Kiyovu sports Mvukiyehe Juvenal.

Aganira na radio Rwanda muri iki gitondo cyo ku wa mbere tariki ya 03 Gicurasi 2021, Olivier Karekezi yagize ati ” ikibazo uko kimeze nkuko babivuga mu buryo butandukanye , urabona njyewe sinari i Kigali ,naraje mpageze urabuziko natoje umunsi umwe , kuwa Gatanu turi bujye igisenyi , Perezida yarampamagaye nyuma y’imyitozo , ambwira ko Tubane na Vincent adashaka ko bazakina , ndamubaza nti kubera iki se prezida ,arambwira ati njyewe nakubwiye ko abo bakinnyi ntabashaka , ndamubwira nti perezida sinatoje ariko bambwiye ko abo bakinnyi bameze neza , ndamubwira nti reka negere staff mbabwire uko bimeze maze numve icyemezo dufata, nsanga we yamaze kuvugana na team manager yamubwiye ko abo bakinnyi atabashaka .

Uyu mutoza yakomeje avuga ko yavuganye n’abamwungirije ababwiye amagambo yabwiwe na perezida barumirwa. yagize ati”staff narayibwiye nti perezida yambwiye ngo Tubane na Vincent atabashaka ,staff irambwira iti ntabwo bishoboka ,ahubwo nareke nyuma y’umukino wa Rutsiro azabahe amabarwa abirikane.

Karekezi yavuze ko yatangajwe no kubwirwa na Juvenal ko abo bakinnyi atabashaka kandi ariwe wari wabahembye akanabazana mu mwiherero avuga ko iyo umukinnyi agize imyitwarire mibi umwirukana  , yagize ati ” kandi niwe wari wabahembye abazana no muri local , ubundi umukinnyi iyo agize imyitwarire mibi, uramwirukana ukamukura mu bandi icyo kikaba kivuyeho.

Uretse ikibazo cyo kuba yarakinishije aba bakinnyi kandi perezida Juvenal yari yamubujije, Olivier Karekezi yavuzeko yanasabwe ibisobanuro byuko atakinishije Samson Babua , Ati ” nyuma yumukino yaraje ati nkeneye ibisobanuro, ndamubaza nti se ibihe bisobanuro ,ntabwo wari uri kuri stade ? ,Arambwira ati”mbwira impamvu utakinishije Babua  ,ndamubwira rero nduma umaze kuba numutoza.”

Ibaruwa yirukana Oliver Karekezi

Asobanura impamvu atakinishije Samson Babua, Karekezi yavuze ko we kugiti cye atakinisha umukinnyi ugaragaza imyitwarire mibi, ko icyambere ari displine , yagize ati ” uwitwa Babua kuwa gatanu yari agiye kurwana n’undi mukinnyi ninjye wamuhagaritse , bitewe n’umujinya yari

afite nta n’undi wari kumujya imbere ,ndangije mukura kuri list n’imyitozo ntabwo yayirangije ,ndangije ndamubwira nti rero njyewe icyo ndeba ni displine na performance y’umukinnyi , ayo niyo mahame ngenderaho kandi urabizi ko twaguhaye raporo y’ibyo yakoze ,arambwira ati simbyemera match ikurikira wowe na staff yawe mutsinzwe muzahite mugenda ,ndamubwira nti ubifitiye uburenganzira bwo kuzana umutoza ushaka ,ndabimushimira nti kandi warakoze kumpa akazi ,na chat ndazifite zose ,byari nka saa 20h z’ijoro mfata ibintu byanjye mbwira staff nti njyewe ndagiye , mfata ibikapu byanjye ndagenda.

SI UBWAMBERE KAREKEZI NA JUVENAL BAGIRANYE IBIBAZO

Ubwo Karekezi yatangiraga akazi muri Kiyovu sports, yatangiye kutumvikana na perezida wayo binyuze k’umunyezamu wa 3 w’iyi kipe Ishimwe Patrick, aho bivugwa ko uyu muzamu yasabye Olivier Karekezi kumusabira ubuyobozi kumwongerera amasezerano n’umushahara  , Karekezi yarabikoze maze aho kongerera umushara uyu muzamu ahubwo Juvenal ahita amwirukana . Ibi byaje kurakaza Karekezi gusa birangira biyunze ndetse n’umuzamu aragaruka.

 

You may also like

Leave a Comment