Home Amateka Imikino: Waruziko 80% by’imipira y’amaguru ikorerwa muri Pakistan?

Imikino: Waruziko 80% by’imipira y’amaguru ikorerwa muri Pakistan?

by Tuyizere Mubarak
0 comment

Ubu tuvugana ushobora kuba ucigatiye umupira wamaguru muntoki zawe niba uwufite cyangwa hari aho wawubona hafi reba amagambo yanditseho byanga bikunda handitseho made in pakistan , ushobora kuba utazi impamvu imipira yose umaze kubona yanditseho gutyo icyo nakubwira nuko ugiye gusobanukirwa impamvu .

Ubusanzwe Umupira w’amaguru ni bumwe mubucuruzi bukijije benshi ku isi uretse abakinnyi abatoza , abayobozi b’amakipe , abahoze bakorera amakipe n’abandi umupira w’amaguru ugaburira benshi mungeri zitandukanye ndetse yewe nawe usoma iyi nkuru, ushobora kuba utunzwe n’umupira muburyo bumwe cyangwa ubundi.

Amateka atwereka ko umupira w’amaguru ugezweho watangijwe n’Abongereza mukinyejana cya 19 , aba nibo biswe banyiri umupira ari nayo mpamvu ishyirahamwe ryumupira w’amaguru mubwongereza ryitwa FA cg Football Association mugihe amashyirahamwe y’ibindi bihugu yongerwaho izina ryigihugu ,urugero ferwafa ni federation rwandais de football association u Rwanda ntirushobora guhindura izina rya ferwafa ngo ruyite FA uyu ni umwihariko w’Abongereza gusa kuko aribo batangije umupira , ikindi nuko mubagize akanama gashyiraho amategeko muri FIFA hagomba kuba harimo abahagarariye ubwongereza nk’igihugu , akaba ari nacyo gihugu rukumbi gifite ubwo bubasha ku isi .

Abaturage benshi bo muri Pakistan bakora mu nganda zitunganya imipira

Nyamara ariko nubwo buri munsi twerekeza amaso kubibuga bitandukanye tureba umupira , abandi tukerekeza kuma stade tujya kuwutera hari benshi batanatekereza aho uwo mupira ukorerwa , benshi muzi amasosiyete akora ibikoresho bya sports birimo imipira ikinwa ayo masosiyete yose burya ntago ariyo yikorera iriya mipira ahubwo atanga komande mugihugu utakeka , iki ni Pakistan aha niho bakorerwa byibura 80% by’imipira ikinwa ku isi , uratunguwe nanjye nuko .

Ubusanzwe Pakistan n’igihugu kitazwi nagato mumupira w’amaguru , kurutonde ngaruka kwezi rwa Fifa iki gihugu ni icya 205 , umwanya mwiza kigeze kugira ni mumwaka wi 1993 ubwo cyazaga kumwanya wi 141 , urumva ko rwose bari inyuma kure y’amavubi yacu , nyamara ariko nubwo iki gihugu kitazwi mumupira hari umugozi winyabutatu udashobora gucika ugihambiriye kuri ruhago. uyu ni inganda zikora imipira yo gukina , ubanza ahari ari bimwe by’umubumbyi ngo urira kurujyo .

Bijya gutangira byari mumwaka wi 1980 nibwo Fifa yatanze isoko ryo gukora umupira wari gukinwa mugikombe cy’isi mu 1982 iri soko ryaje kugwa mumaboko yabanya Pakistan batuye mugace kitwa Sialkot , aka ni agace gaherereye mumajyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Punjab uyu ukaba ari umupaka uhuza Pakistan n’Ubuhinde.

80% by’imipira y’amaguru ikorerwa muri Pakistan

Sialkot ni kamwe muduce dukomeye cyane kunganda muri iki gihugu cya Pakistan aba rero nibo batsindiye isoko ryo gukora uyu mupira wa Tango wakinwe mugikombe cy’isi cyo mu 1982 , uyu mupira ukimara gusohoka warakunzwe cyane maze bituma aka gace kamenyekana mugukora umupira w’amaguru .

Kugeza ubu inganda zikomeye mugukora ibikoresho bya sports nka Adidas, Nike, Puma, Select, Litto, Umbro, Mitre, Micassa, Diadora, nizindi zose zikoresha imipara muri Sialkot maze zikayishyira ku isoko , abaturage ba Sialkot abenshi ntakindi bazi gukora uretse kudoda imipira .

Aka gace kabumbatiye 99% by’ibyo Pakistan yohereza hanze y’igihugu , ibi bituma aka kajyi gato kinjiriza iki gihugu asaga milliard 1.6 z’amadorali ya Amerika buri mwaka , byinshi muri ibi byoherezwa hanze ni imipira yo gukina .

Uwavuga ko aka gace kabayemo ibibazo bituma akazi gahagarara aba sportifu aribo babihomberamo ntiyaba agiye kure y’ukuri kuko konyine gakora 80% by’imipira yose ikinwa cyangwa icuruzwa hirya no hino ku isi , aba kandi uretse imipira y’amaguru banakora n’indi yo muri sports zitandukanye nka Tenis , Rugby , Volleyball , Basketball , Cricket nindi itandukanye , aha niho ku isoko ry’umupira muri sports.

Wakwibaza uti kuki muri Pakistan ariho isi ya sports yahisemo guhanga amaso kubijyanye n’imipira ? igisubizo kiroroshye Pakistan nka kimwe mubihugu bikiri munzira y’amajyambere , abaturage baho benshi ntakazi gafatika bagira ibi bituma haboneka abakozi benshi bo gukora munganda zidoda imipira kandi aba bakoze bagahembwa udufaranga duke cyane bityo inganda zitanga amasoko yo gukora iyi mipira zikunguka kuko ziba zayikoresheje kuri make , ibi byanatumye imiryango iharanira uburenganzira bw’abana ihaguruka irwanya ikoreshwa ryabo muri izi nganda nubwo bigoye gucika .

Si ibyo gusa kuko abanya Pakistan bamamaye mugukora iyi mipira igakundwa ndetse bakaba bayikora muburyo bunyuranye bifashishije uburyo bwa gakondo cyangwa imashini zabugenewe .

Kugeza ubu bisa naho FIFA yahariye abanya Pakistan ibijyanye no gukora imipira yo gukina, ibi bigaragazwa nuko kuva mu 1982 kugeza uyu munsi umupira ukinwa mugikombe cy’isi uba wakorewe muri Sialkot muri pakistan. Muri 2018 mugikombe cy’isi cyabereye muburusiya aka gace ka Sialkot kagurishije imipira million 42 yose mugihe kitarenze ukwezi kumwe .

Pakistan yihariye isoko ry’imipira

You may also like

Leave a Comment