Home Inyigisho Impuguke muri Tewolojiya Sam Ntibayizi agaragaje inkomoko yo gutega ibitambaro ku bagore bari mu nsengero(Soma birambuye)

Impuguke muri Tewolojiya Sam Ntibayizi agaragaje inkomoko yo gutega ibitambaro ku bagore bari mu nsengero(Soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
1 comment

Samwel Ntibayizi ,umunyamakuru akaba n’impuguke muri  tewolojiya yasobanuye neza inkomoko yo gutega ibitambaro kw’abagore mu nsengero nubwo ababyambara rimwe na rimwe baba barabisomye muri bibiliya.

Ibi yabisobanuye kuri uyu wa gatanu taliki ya 11 Mutarama 2019 ,Mu gihe hari abantu benshi bakunze kwibaza kuri iyi ngingo yo gutega ibitambaro mu rusengero,nyamara hari ababitega hakaba n’abatabitega,ukibaza niba Bibiliya basomye bayumva kimwe.

Mu kiganiro Impuguke muri tewologiya Bwana Samwel  Ntibayizi yagiranye  n’umunyamakuru w’Isezerano.com, yasobanuye neza inkomoko yo gutega ibitambaro mu rusengero.

Yagize ati :”Mu gihe cy’intumwa Pawulo abagore barimbishaga imisatsi yabo ku buryo burenze urugero,bagashyiramo amaherena ya zahabu,aya feza,ubutare n’ibindi.Iyi mirimbo yo mu musatsi yatumaga bagira ubwibone burenze urugero”.

“Bityo rero Pawulo abasaba gutwikira umutwe kugirango bahishe iyo mirimbo yatumaga bibona.Nubwo bigaragara ko hari amadini atandukanye usanga gutega igitambaro ku bagore barabigize ihame babiterwa no kuba barasomye bibiliya inyuguti ku yindi ariko badasobanukiwe inkomoko yabyo”.

Impuguke muri tewolojiya yanagaragaje ikintu gitangaje mu gutwikira umusatsi ariko anahugurira abigisha b’ijambo ry’Imana kwiga bibiliya kugirango bayisobanukirwe.

Ati :Abigisha b’ijambo ry’Imana bahora bagirwa inama yo kwiga Bibiliya kugirango bayisobanukirwe,nyamara kandi hari ikintu gitangaje muri iri twikira ry’umusatsi.Mwari muzi ko umugore yahawe umusatsi mu cyimbo cy’umwambaro wo mu mutwe ?Waba uzi ko umugore yahawe umusatsi ngo ube ubwiza bwe ?Ibyo rero bisobanuye ko iyo ahirimbije umusatsi aba ahirimbije ubwiza bwe(1Abakorinto 11 :15-16).

Burya buri kintu cyose kigira impamvu yacyo,ni nacyo gituma ikintu cyose usomye muri bibiliya utahita upfa kukimira bunguri uko kiri kuko bibiliya ibamo ubuhanga bwinshi.Kwiga bibiliya rero ukayisobanukirwa niwo mwanzuro ukwiye.

 

You may also like

1 comment

Manasseh January 17, 2019 - 10:40 am

None se ko ibyanditse n’Intumwa Paul ari byinshi muri bibiliya, hari ibyo yemera n’ibyo atemera? Ese we ntiyaba ashingira ku irari rye akaba yumva ibyo yemera ariko kuri naho ibyo atemera bikaba bitakijyanye n’igihe?

Reply

Leave a Comment