Home Amakuru y'ibanze Imyaka 18 kugeza ku myaka 28 ni imyaka ituma ababyeyi barira ubuzima bwose cyangwa bakanezerwa ubuzima bwose-Dr Bishop Masengo.

Imyaka 18 kugeza ku myaka 28 ni imyaka ituma ababyeyi barira ubuzima bwose cyangwa bakanezerwa ubuzima bwose-Dr Bishop Masengo.

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Umushumba w’itorero Foursquare gospel church mu Rwanda Dr. Bishop Fidèle Masengo,yagaragaje imyaka abana bageramo ababyeyi bakaba barira ubuzima bwabo bwose  cyangwa bakaba banezerwa mu buzima bwabo.

Ibi yabitangaje ubwo yari ari mu iteraniro ryo gusengera abayobozi bashya b’abanyeshuri basengera muri GBU muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Gikondo,aho uyu musenyeri yabigishije ijambo ry’Imana anabibutsa inshingano zabo.

Mu mpuguro zitandukanye yagejeje kuri bano banyeshuri basengera muri GBU yo muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Gikondo, yavuze ko abantu benshi bapfira mu myaka 18 kugeza ku myaka 28 y’ubuto bwabo.

Yagize ati : “Abantu benshi bapfira mu myaka 18 kugeza ku myaka 28,iyi niyo myaka ituma ababyeyi barira ubuzima bwose cyangwa bakanezerwa ubuzima bwose.Abantu benshi bohereza abana babo muri za kaminuza ari abana bazima bareze kugeza mu myaka 18 bahagera bakahangirikira.

Dr Bishop Fidele Masengo yanakomeje avuga ku banyamahirwe anakomoza ku muntu waba yaratekereje ko muri kaminuza haba GBU ko ari ikintu gikomeye kuko yamenye ko hashobora kuramira abantu batari bake.

Ati :Abanyamahirwe, abana babo bageze hano bamenya Yesu barahinduka ,bahakura ubumenyi,bahakura dipolome,bahakura agakiza n’indangagaciro.Umuntu watekereje ko muri kaminuza haba  GBU,ni ikintu gikomeye kubera ko yamenye yuko hari benshi twaramira.

Dr Bishop Fidel Masengo  yakiriye agakiza ari muri kaminuza y’u Rwanda I Butare,ubu akaba ari n’umwanditsi kuko yanditse igitabo cyitwa Intimacy with God  gikubiyemo ubutumwa buvuga ku busabane hagati y’abemera n’Imana.

 

You may also like

Leave a Comment