Home Ubuzima Inama 3 ugomba gukurikiza bigatuma usazana ubuzima bwiza(soma birambuye)

Inama 3 ugomba gukurikiza bigatuma usazana ubuzima bwiza(soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Mu gihe cy’ubusaza usanga aribwo umuntu atangira gutakaza imbaraga,ibi bigatuma  abari muri iki gihe cy’izabukuru babaho nabi kuko baba batakibasha kwiha ibyo bifuza maze ugasanga bafite rimwe na rimwe imibereho itari myiza ndetse hari n’abahabwa akato.

Urubuga rwa Franceinter rutanga inama ushobora gukurikiza maze bigatuma usaza ufite ubuzima bwiza abakubona bikakwishimira ndetse bakibaza ibanga ukoresha kugirango ube usazanye imbaraga.

1.Gerageza kwishima

Akamaro ko kwishima ni ntagereranwa ku muntu mukuru wese,ni nkuko baguha umuti w’indwara runaka.Mu byukuri kubyina,gukina amakarita,kwitoza gukina igisoro n’indi mikino bidasaba imbaraga nyinshi kuyikina kandi itanga ibyishimo ni ingenzi ku buzima bw’umuntu uri mu zabukuru.

  1. Sabana n’abandi

Gusabana n’abandi ni ingenzi cyane mu buzima.Si byiza kwigunga,gerageza kujya mu matsinda cyangwa ibimina unakore imirimo uri kumwe n’abandi mukorera hamwe,ushobora no kwiyandikisha mu itorero ry’abaririmba.

3.Kurya neza

Kugirango usaze ufite ubuzima bwiza,ni ngombwa kurya  ibiryo bifite intungamubiri zisangwa mu mbuto n’imboga,ibi bizatuma ukomeza kuramba igihe kirekire kandi umeze neza.Gerageza  kugabanya inyama kandi cyane ni byiza gusangira n’abandi mwishimye.

Izi nama nziza umuntu agomba gukurikiza kugirango azasazane ubuzima bwiza ,ni  iby’ingenzi kwongeraho no gukora imyitozo ngororamubiri kuko nayo iri mu bituma umubiri w’umuntu ukora neza maze ubuzima bwiza akabuhorana.

 

 

 

 

You may also like

Leave a Comment