Home Urukundo Inama zitandukanye zagufasha kwireherezaho umukobwa akagukunda cyane

Inama zitandukanye zagufasha kwireherezaho umukobwa akagukunda cyane

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Hari abatekereza ko ari ngombwa kuba ukize kugirango abakobwa bagukunde,naho abandi bakumva ko kugirango umukobwa cyangwa umugore akwereke ibimenyetso by’uko agukunda,ugomba kuba uri intungane.

Urubuga rwa Art de seduction rwemeza ko gutuma umukobwa cyangwa umugore akwishimira bitaruhije cyane.Niba ufite ubwoba bw’uko atagukunda,birashoboka ko waba wibeshya,gerageza umwegere ushake uburyo yakwishimira kuko iyo ariyo ntambwe ya mbere.

Kugirango umukobwa yishimire kuvugana nawe ntago bisaba inzira zihambaye zisaba igiciro runaka.Ahubwo ni ngombwa gukurikiza izi nama zizatuma ugira agaciro unishimirwe n’abakobwa.

Kugirango umukobwa cyangwa umugore akwishimire birahagije kuba ufite ubuzima bwuzuye,ubuzima bwawe bwuzuyemo ubunararibonye n’ibikorwa byatuma uwo mukobawa yibonamo.

Ariko aha ni ukwitonda ,utazishyira mu gukora ibikorwa nawe ubwawe bitagushimisha ngo urashaka gushimisha umukobwa.Ahubwo intambwe ikomeye ya mbere ni ukubaka ubuzima bugushimisha noneho ukumva wagira abo mubusangira.

Intambwe ya kabiri ni izina ryawe.Niba ushaka guhurira n’abakobwa mu tubyiniro n’inshuti cyangwa se ku murimo no kuri kaminuza,haba hari amahirwe menshi yuko izina ryawe rigaragara.

Si ngombwa ko ugaragariza abakobwa ko uri umukire,cyangwa ko uri umuntu w’izina ry’igitangaza kuko nuramuka witwaye gutyo umukobwa wifuzaga ko yagukunda azagenda agufiteho amakuru mabi.

Menya ko ugomba kubaha bino bintu bigera kuri bibiri birimo kumenya kwambara imyenda igukwiriye no kumenya kwambara bitewe n’igihe uhagazemo kuko ntabwo wakwambara imyenda y’ubukwe ugiye muri siporo.

Imibare yatanzwe n’ikigo cya IPSOS-Boursault mu kwezi kwa Gashyantare mu mwaka wa 2016,yerekana ko abagore n’abakobwa 46% bafata mu tubyiniro n’inshuti zabo nk’ibintu byiza iyo bahuriyemo, naho16% bagatekereza ko ahantu bakorera  no kuri Kaminuza ariho heza ho guhurira.

Kugirango utume umukobwa akwishimira, ntukibagirwe gukora ibikorwa byafasha abantu kuko bigira uruhare rukomeye mu gukurura umukobwa cyangwa umugore kukwiyumvamo.Iyo umukobwa akubonye mu itsinda ry’abandi bakobwa muri kumwe kandi bakwishimira,agenda yumva ko ari umuntu mwiza.

Muvugishe kuko iyo utamuvugishije uba uri gutakaza amahirwe.Hari umugabo umwe wo mu kinyejana cya 19 witwa Joseph Joubert wagize ati:”intego yo kuganira ntigomba kuba iyo kwemeza umuntu ahubwo ni uguhora ugerageza ko ibintu byagenda neza”.Niyo utaba uvuga byinshi,gerageza uvuge bike ariko imbaraga ubishyiramo zizatuma utsinda.

Burya nta muntu utifuza gukundwa cyangwa gukunda ,gusa burya ukundwa bitewe n’igikundiro ufite.Ibi ntibivuga ko ugomba kuba uri umukire cyangwa umunyambaraga zikomeye ahubwo bisaba kuba uzi kwitwara neza imbere ya bagenzi bawe.

 

You may also like

Leave a Comment