Home Amakuru y'ibanze India-Ubuzima: Hadutse indwara ikira ari uko umurwayi akuwemo ijisho

India-Ubuzima: Hadutse indwara ikira ari uko umurwayi akuwemo ijisho

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Igihugu cy’ubuhinde, nyuma yo kuba gifite Abantu benshi bakomeje kwandura icyorezo cya Covid-19, gikomeje no kwibasirwa n’indwara nyinshi nkuko byagaragaye ko hari indwara nshya ikira ari uko umuntu akuwemo ijisho.

Mu gihugu cy’ubuhinde kimaze umwaka urenga kiri muri guma murugo kubera ubukana bwa Corona Virus, hadutse indi ndwara ikira ari uko uwayanduye akuwemo ijisho rimwe kuko atarikuwemo yahita apfa.

Iyi ndwara yahawe.izina rya Mucormycosis, byagaragaye ko yibasira Abantu banduye icyorezo cya Corona virus ariko bakaza kugikira. Bivugwa ko ifata umuntu umaze iminsi iri hagati ya 12 na 18 akize iki cyorezo, ndetse ikaba yibasira cyane abantu barwaye indwara ya Diyabete.

Nkuko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje, Abaganga bari kuvuga ko aho kwakirira abarwaye iyi ndwara hari kugenda huzura kuko Abakomeje kugaragaraho iyi ndwara ari benshi, bagasaba ko hongerwa.

Bavuga kandi ko iterwa n’agakoko kitwa black fungus gaterwa n’umwanda, bityo bagasaba Abaturage kwirinda cyane kandi bakagira isuku nyinshi.

Dr Akshay Nayar umwe mu baru kwita ku barwayi, avuga ko abenshi mu barwayi yavuye byasabye ko bakurwamo ijisho kugira ngo badapfa. Avuga ko iyi ndwara iyo itakwishe isiga ufite ubumuga bwo kutabona.

Kugeza ubu muri leta ebyiri z’ubuhinde niho hamaze kugaragara ubu burwayi, aho zombi zihariye 50% by’abanduye iyi ndwara. Izi leta ni Gujarat Maharashtra zikaba zifite abanduye bagera ku 9000 mu bamaze kubarurwa. Leta 15 mu zindi zigize u Buhinde nizo zimaze kubarurwamo iyi ndwara, mu gihe hari izindi Leta 29 zasabwe kugaragaza niba iyi ndwara itari gukwirakwira, ibyo bita ‘epidemic’.

You may also like

Leave a Comment