Home Indirimbo Indirimbo: “Icyubahiro”, indirimbo y’imuhanzi Jeff King yabyinwemo na Kanazi Kids(Karyuri)

Indirimbo: “Icyubahiro”, indirimbo y’imuhanzi Jeff King yabyinwemo na Kanazi Kids(Karyuri)

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Nyuma yo gusohora indirimbo yakunzwe n’abatari bake bakoresha imbuga nkoranyambaga, umuhanzi uririmba indirimbo zahimbiwe Imana Jeff King yashyize hanze indirimbo ye nshya yitwa Icyubahiro, ikaba yarabyinwemo n’itsinda ry’Abana bo mu karere ka Bugesera basanzwe babyina Kanazi Kids, benshi bakunze kwitirira Karyuri.

Uyu muhanzi w’umunyarwanda ubusanzwe uba muri leta zunze ubumwe za Amerika muri leta ya Texas, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Isezerano.com, yavuze ko iyi ndirimbo ajya kuyikora yayitekerejeho abona ko ashingiye kubyo ahura nabyo Imana ikabimurenza, Imana ikwiye guhabwa icyubahiro.

Jeff ati” ni indirimbo nakoze nitondeye, kuko burya ushaka guhimbaza Imana ntabwo uyisondeka. Nayikoze nayitekerejeho kuko narimaze kubona ibyo Imana inkorera n’ibyo intambutsa, mbona ko nkwiye kuvuga icyubahiro cyayo. Nta bundi buryo nabonaga yagera ku bantu benshi, usibye gukoresha Impano yampaye, nkabibwira isi yose.”

Muri iyi ndirimbo hari aho agera akaririmba ati” hose bahamya ko uri Imana yihariye n’icyubahiro ari icyawe”. Akongera ati” mvuge ko uhwanye nande mu bibaho byose, oya oya ntawe imirimo itangaje y’amaboko yawe mwami mana irabyemeza”

Umuhanzi Jeff King

Ni indirimbo ikozwe mu buryo bw’amajwi n’amashusho akoranye ubuhanga, kandi ikaba irimo ubutumwa bwiza bugamije kwibutsa abantu ko imirimo y’Imana itangaje ikwiye guhabwa icyubahiro, nkuko Jeff King abivuga ati” ifite ubutumwa bukomeye bwo kwibutsa muntu ko Icyubahiro cyose ari icy’Imana yamuremye, ko ntawundi dukwiye kugiha usibye yo yonyine.”

Akomeza avuga ko iyi atari yo ndirimbo ya nyuma ashyize ahagaragara, kuko mu gihe agihumeka umwuka w’abazima agifite n’ubushobozi, atazahwema gukoresha impano Imana yamuhaye avuga ubutumwa bwayo bwiza binyuze mu ndirimbo.

Iyi ndirimbo “Icyubahiro” irihariye kuri we kuko niyo yambere akoreshejemo ababyinnyi b’abana bamaze kumenyekana mu Rwanda no hanze yarwo, aribo Kanazi Kids bitirirwa Karyuri nk’umwe mu batangije iri tsinda.

Yasabye Abanyarwanda gukomeza kumushyigikira, bakurikirana ibikorwa k’urubuga rwe wa YouTube yitwa Jeff King Music, ndetse abasaba no gukomeza kumusengera kugira ngo Imana imwongerere imbaraga akomeze akore byinshi bishimisha Imana. Si indirimbo ya mbere uyu muhanzi akoze kuko hari nindi yakoranye n’umuhanzi Nick yitwa “IKIGIHE”, wanayireba no kuri YouTube Channel y’uyu muhanzi.

Jeff King umwe mu bahanzi bari kuzamuka neza

 

Reba indirimbo Icyubahiro ya Jeff King

You may also like

Leave a Comment