Home Indirimbo Indirimbo: Itsinda Salome na Roberto bashyize hanze indirimbo nshya yo gushima Imana. Kanda kuri VIDEO uyirebe

Indirimbo: Itsinda Salome na Roberto bashyize hanze indirimbo nshya yo gushima Imana. Kanda kuri VIDEO uyirebe

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Itsinda nyarwanda ry’urubyiruko rw’abakirisitu risanzwe rihimba indirimbo zaririmbiwe Imana, Salome na Roberto bashyize hanze indirimbo igamije gushima Imana ku byiza yabakoreye kuva batangira gukora nk’itsinda. Bavuga ko batayihimbye kuko hari umwe muri bo ufite izina rihura nayo, ko ahubwo bibutse ibyo Imana yabakoreye bakabona bakwiye kuyishima.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru Isezerano.com, Roberto umwe mu bagize iri tsinda yavuze ko hari ushobora kuyumva amuzi akibwira ko ari yo mpamvu bayihimbye, ariko mu byukuri bajya kuyihimba ntibanatekereje ku mazina yabo, ko ahubwo batekereje ku byo Imana yabakoreye mu gihe cy’umwaka umwe bamaze bakorana nk’itsinda kandi bakaba bagana aheza badasubira inyuma, ahubwo batera imbere.

Yagize ati” Iyi ndirimbo twayitekereje nyuma yo kwitegereza ibyo Imana yadukoreye mu mwaka ushize ubwo twatangiraga gukorana nk’itsinda. Twashatse kuyita “Nshimiyimana” Atari uko umwe muri twe yitwa uko, ahubwo ari uko twashakaga ko buri wese  uzumva iyi ndirimbo azayiyumvamo akumva ko ari we tuvugiye ariya magambo ashima Imana, mubyo yamukoreye byose.”

Akomeza avuga ko iyi ndirimbo”Nshimiyimana”, ishaka kubwira abantu ko haba mu byiza ndetse no mu bibi baba bakwiye gushima  Imana yo mugenga wa byose, Kandi ikaba idateze gutererana abayizera”. Avuga ko ari indirimbo itandukanye n’izindi bagiye bashyira hanze kuko ihimbye munjyana ituje mugice kibanza kiganjemo amagambo ashima Imana, ikaba ifite umwihariko w’uko ahagana inyuma ihindura ijyana maze nyuma yo gushimira Imana bikagaragazwa no kuyitambira bishimangira ishimwe ryabo.

Muri iyi ndirimbo hari aho bagera bakagira bati” umutima wanjye urashima urukundo rwawe rw’ikirenga rumwe uhora ungaragariza, aka karirimbo kakunyure wowe nkesha iri shema, wankunze cyera na kare wankoreye byinshi bitarondoreka iyo ngize ngo wansize nkayoba, nkayoba, utabarira igihe ukampumuriza”.

Roberto avuga ko buri muntu wuzuye ibyishimo mu mutima we atabura gushima Imana, kuko ariyo aba akesha ibyo byishimo.

Iri tsinda ni rimwe mu matsinda amaze igihe gito ritangiye umuziki kandi rikaba rimaze gushyira hanze indirmbo zitari nke ugereranyije n’igihe batangiriye, kandi rikaba rifite umwihariko wo kuba ariryo tsinda ririmba indirimbo zahimbiwe Imana ari umusore n’inkumi kandi bikaba byaratumye hari amatsinda yandi abafatiraho urugero, nayo akitinyuka.

Asaba kandi ababakurikira ko bakomeza kubashyigikira kugira ngo ubutumwa bw’Imana bugere kure binyuze mu mpano yabahaye. Ati” icyo nabwira abadukurikira ni uko, Imana ariyo mugenga wa byose Kandi aho turi hose iba iri kumwe natwe n’ibyo ducamo byose iba ibibona, rero ntagikwiye kubuza umukristu gushima Imana”.

Yabwiye kandi andi matsinda akizamuka ko nibakora cyane kandi bagasenga, bazagera kure

hashoboka kandi bakazabiboneramo umugisha. Ati” icyo nabwira amatsinda akizamuka, nubwo natwe ari uko, nuko igihe cyose ufite ubutumwa bwiza bwo kugeza kuri sosiyete udakwiye gucibwa intege n’icyo ari cyo cyose, ahubwo ukwiye guhitamo gukora cyane, maze ibikobwa byawe bikagucira inzira ikugeza ku nzozi zawe”.

Kuva iri tsinda ryatangira umuziki mu mwaka ushize wa 2020, rimaze gushyira hanze indirimbo zirenga 7 zaryo bwite, harimo Roho wa Yezu untunganye, Umwungeri mwiza, Urahirwa, Nshimiyimana ndetse n’izindi nyinshi zitandukanye zahimbiwe Imana. Ushaka kureba indirimbo zabo wajya kuri YouTube Channel yabo yitwa Salome and Roberto ukazireba.

ushaka kureba iyi ndirimbo yabo nshya kanda kuri iyo video

You may also like

Leave a Comment