Home Amateka Indirimbo: Nyuma yo kureka inzoga n’itabi, agiye gushyira hanze indirimbo ye nshya”Show me the way”

Indirimbo: Nyuma yo kureka inzoga n’itabi, agiye gushyira hanze indirimbo ye nshya”Show me the way”

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Umuhanzi Mapozi nyuma yo kureka inzoga n’itabi byari byaramubase, kuri ubu agiye gushyira hanze indi ndirimbo ye nshya yise “Show me the way.”

Umuhanzi uririmba indirimbo zaririmbiwe Imana wo mu gihugu cy’U Burundi MC Mapozi  agiye gushyira hanze indirimbo ye nshya yise”Show me the way”. Ni umuhanzi wanyuze muri byinshi ariko kuri ubu akaba yarakiriye Yezu nk’umukiza we.

Mu kiganiro ikinyamakuru Isezerano.com cyagiranye na Eddy Kamoso, umuhanzi akaba ari nawe wamufashije kureka inzira mbi yari arimo akaza mu nzira nziza kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 01 Gicurasi 2021, yavuze ari ibintu bishimishije kubona umuntu wari warabaswe n’inzoga ndetse n’itabi yemera kubireka agakurikira inzira y’agakiza.

Eddy ati” Mapozi ni umuhanzi wo mu gihugu cy’u Burundi, twaramenyanye tuba inshuti ariko icyo gihe yaririmbaga izi ndirimbo zisanzwe za Secular music, nyuma nza kubona ukuntu anywa itabi n’inzoga ntangira ku mwiyegereza. Uko nakomeje kumwiyegereza tuganira, niko yarushijeho kumfungukira tukajya dukorana, ku buryo n’igihe Nelson Mandela apfa namushyize mu ndirimbo nari nahurijemo Abahanzi benshi yitwa Kama Mandela.”

Akomeza ati” ni ibintu byiza kandi bitangaje, kubona Mapozi yararetse inzoga n’itabi akakira agakiza, akareka izo ndirimbo zindi yakoraga kuri ubu akaba ari umuhanzi wa Gospel, akaba kandi agiye no gushyira hanze indi ndirimbo ye nshya yitwa Show me the way kandi ndizera ko izafasha benshi ndetse ikanabubaka.”

Eddy Kamoso avuga ko nyuma y’uko uyu muhanzi atangiye guhindura imyumvire agatangira no gukora indirimbo zahimbiwe Imana, nayo yaje kumuha umugisha kuburyo ubu asigaye akorera umuziki we muri Leta zunze ubumwe za America, ndetse ko vuba aha agiye gusinya amasezerano na label ya Eddy yitwa Bakora Media ikazamufasha kumenyekanisha ibikorwa bye mu bice bitandukanye  by’isi.

Ati” yanyuze mu bihe bitoroshye, kuko ubwo twari dutangiye kuganira haje kubaho imyivumvagatanyo mu Burundi. Icyo gihe nawe yarahunze ajya muri Uganda ariko Imana irabikora dukomeza kuvugana. Kuri ubu ageze ku rwego rushimishije kuko ubu afite Studio ye bwite muri Canada, ndetse nabyo bikaba bitangaje kuko hari haba ubwisanzure buri muntu akora icyo ashaka, ndavuga ko yashoboraga kongera gusubira mu nzoga n’itabi ariko Imana iramufashe iramukomeje.”

Umuhanzi Eddy Kamoso niwe wagiriye Inama Mapozi.

“Kuri ubu Mapozi agiye gusinya amasezerano muri label yacu ya Bakora media, aho tuzamufasha kumenyekanisha ibikorwa bye ku isi hose ndetse no gukomeza kumugira Inama tunamurinda Satani ko yakongera kumwigarurira. ubu hari amateleviziyo akomeye n’amaradiyo twatangiye kugirana ibiganiro, ku buryo umuhanzi wese uzajya unyura muri Bakora media, azajya anyura muri ibyo bitangazamakuru bitandukanye ku isi.”

Avuga ko usibye kuba hari televiziyo bakiri mu biganiro zizajya zifasha kumenyekanisha ibihangano bya Bakoramedia, hari izamaze gusinyana nabo amasezerano harimo Monatles, hakaba Televiziyo ebyiri zo muri Côte D’Ivoire ndetse n’izindi zo muri Afurika y’Epfo.

Uyu muhanzi  Mapozi yatangiye umuziki wo guhimba indirimbo zaririmbiwe Imana bizwi mu ndimi z’Amahanga nka Gospel songs mu mwaka wa 2016, akaba amaze gukora indirimbo nziza kandi zubaka Abantu mu buryo bw’umwuka.

Show me the way, ntabwo ariyo ndirimbo ya mbere Mapozi azaba ashyize ahagaragara, kuko hari n’izindi yakoze zitandukanye zirenga 4 ndetse zigaragara k’urubuga rwe rwa YouTube zirimo, God is Enough for me.

Umuhanzi Mapozi kuri ubu akorera umuziki we muri Canada muri leta zunze ubumwe za Amerika akaba ahafite n’inzu ye bwite itunganya umuziki. Ni umugabo ufite Abana n’umugore gusa bo bakaba bakiri mu gihugu cy’u Burundi. Arateganya gukomeza gukora cyane kugira ngo agere ku rwego rushimishije kandi kuri we abona ko ari ibintu bishoboka cyane kuko aho yavuye niho kure kuruta aho agana.

Umuhanzi Mapozi yemeye guhinduka ava munzira mbi arakizwa.

Bakora media ni Label yaje gufasha Abahanzi kumenyekanisha ibikorwa byabo, aho buri muhanzi uzajya ugirana amasezerano n’iyi nzu, ibikorwa bye bizajya bikurikiranwa nayo ndetse bimenyekanishwe nayo ku isi hose ku mbuga zitandukanye. Ni labor y’umuhanzi Eddy Kamoso nawe uherutse gushyira ahagaragara indirimbo ye yitwa “NDIHO” yanakunzwe n’abatari bake. Kuri ubu bavuga ko biteguye kugirana amasezerano na buri muhanzi wese waza abagana kandi ko biteguye kubafasha.

Reba indirimbo God is Enough for me ya Mapozi:

You may also like

Leave a Comment