Home Amakuru y'ibanze Indirimbo: Umuramyi Justin Nsengimana, yasohoye indirimbo y’urukundo yise ” Inzozi”

Indirimbo: Umuramyi Justin Nsengimana, yasohoye indirimbo y’urukundo yise ” Inzozi”

by ELEVANIE Namusisi
0 comment

Umuhanzi Justin Nsengimana, yatunguye abafana be bari basanzwe bamuzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ndetse n’izo kwibuka, abazanira indirimbo y’urukundo.

Iyi ndirimbo yise Inzozi, irimo amagambo aryoheye amatwi cyane cyane ku bantu bari mu rukundo n’abakunzi babo, yatangaje abayumvise.

Muri iyi ndirimbo harimo amagambo agira ati “inzozi zigira nkana, zatume ndota nta Cherie, zintera kumukumbura, kandi ari ntamahuriro, mpera ko mfata agatara njya kureba agafoto ke, ndakarora ngaha bizu ndangije ndagahobera. Ngwino se byiza bya Roza, ngwino uwo ndota mpagaze,…..”

Aya magambo ari muri iyi ndirimbo ndetse ifite n’amashusho yoyo, yatumye abakunzi buyu muhanzi bavuga byinshi kuri yo, bagaragaza ko bayishimiye cyane.

Mu kiganiro uyu muhanzi Justin yagiranye n’ikinyamakuru Isezerano.com, yavuze ko iyi ndirimbo ayituye abakunzi be by’umwihariko, abantu bafite abo bakundana ariko bakaba batari kumwe nabo, ndetse atubwira aho yakuye igitekerezo cyayo.

Ati” nagize iki gitekerezo mbitewe nuko hari umuvandimwe wanjye wari ufite umukunzi we uba hanze, aza kumbwira uburyo iyo aryamye nijoro arota bari kumwe, ariko yakanguka akamubura, nibwo naje gutekereza ukuntu iyo umuntu ari mu nzozi bigenda, niho nakuye iki gitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo. Iyi ndirimbo nyituye abakunzi banjye bose ariko by’umwihariko abafite abakunzi bakaba batari kumwe nabo.”

Uyu muhanzi akomeza avuga ko iyi ndirimbo ari rusange ku muntu wese, ko atari iyo yahimbiye umukunzi we, nk’uko hari abari batekereje ko ari yo yaba yaririmbiye umukunzi we, ahubwo ari aya buri wese.

Justin Nsengimana asohoye iyi ndirimbo mugihe nta gihe kingana n’icyumweru cyari gishize ashyize indi ndirimbo ye nshya yo kuramya no guhimbaza Imana. Uyu musore kandi ni umwe mu bakomeje kwigaragaza cyane muri uru ruhando rwa muzika muri rusange.

Umva indirimbo ya Justin Nsengimana yasohoye nshya:

You may also like

Leave a Comment