Home Amakuru y'ibanze Indirimbo zacu abantu bazumva barahembuka bakakira agakiza, abandi zikabagarurira icyizere – Korari El Shaddai

Indirimbo zacu abantu bazumva barahembuka bakakira agakiza, abandi zikabagarurira icyizere – Korari El Shaddai

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Korali  El Shaddai    ikorera umurimo w’ Imana  mu itorero ry’ Inkuru Nziza mu karere ka Gasabo aho bakunda kwita I Gihogwe.  iratangaza ko indirimbo zayo abantu bazumva bagahembuka bakakira agakiza abandi zikabagarurira icyizere. Korali El Shaddai yamenyekanya cyane mu ndirimbo nka Ineza yawe ,Hari igihe ,ni muhumure ……

Ibi Korali El Shaddai  yabitangaje kuri uyu wa kabiri  taliki ya 18  Gashyantare 2020, ibi bitangaje nyuma y’uko muri iyi  iminsi ishize hanze indirimbo nshyashya  yitwa Mbayeho Nshima.

Aganira n’ikinyamakuru cy’Isezerano.com,umuvugizi wayo  madame  Ange Peace yavuze ku musaruro uturuka mu ivugabutumwa ryo mu ndirimbo bakora,aho agaragaza ko abantu bakira agakiza.

Yagize ati:”indirimbo zacu zitanga umusaruro kuko abantu bazumva bagahembuka bakakira agakiza kandi icyo nicyo tuba tugamije,abantu barakizwa abandi zikabagarurira icyizere ku bibazo baba bafite”.

Yakomeje avuga ati:”turifuza  ko ubutumwa Imana yashyize ku mitima yacu  bugera kure hashoboka abantu bose bakamenya kugiraneza kw’Imana . kandi turifuza gukora umuzingo (album) zitandukanye z’amajwi ndetse n’amashusho .

Iyi korari yatangiye umurimo w’Imana mu mpera z’umwaka wa 2000 , icyo gihe bari itsinda ry’abanyeshuri bigaga mu mashuri y’isumbuye bakanya bihuza bgakora umurimo w’Imana mu gihe y’ibiruhuko .

Yatangiye yitwa ko ari korari y’abanyeshuri , muri icyo gihe baje kugira igitekerezo cyo gushaka irindi zina ahagana mu mwaka wa 2008 , kuko bamwe mubanyeshuri bari bamaze gusoza amashuri y’isumbuye bitwa ,Korali El Shaddai .

 UMUMVA INDIRIMBO YABO

You may also like

Leave a Comment